Imibare yatangajwe igaragaza ko umutungo wa Musk wiyongereye ku kigero gitangaje mu myaka 31 amaze mu rugendo rw’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, aho ubarirwa ko wagiye wiyongera ku mpuzandengo y’amadolari 992 buri segonda.

Bivuze ko ku munota umwe gusa, umutungo wa Musk wiyongeraho hafi ibihumbi 59,500 by’amadolari, naho ku isaha ukazamukaho miliyoni 3,6 z’amadolari. Ku munsi, agera kuri miliyoni 85,7 z’amadolari, mu gihe ku mwaka agera kuri miliyari 31,3 z’amadolari.

Iyi mibare ishingiye ku gaciro k’umutungo we ubarirwa muri miliyari 970 z’amadolari, umutungo ahanini uri mu migabane afite mu bigo nka SpaceX na Tesla.

Igice kinini cy’umutungo wa Musk kiri mu migabane, aho imigabane afite muri SpaceX itarajya ku isoko ry’imari n’imigabane ifite agaciro ka miliyari 538 z’amadolari. Imigabane afite muri Tesla yo ibarirwa muri miliyari 167 z’amadolari, mu gihe uburenganzira afite bwo kugura imigabane muri ibyo bigo bubarirwa muri miliyari 150 z’amadolari.

Ibyo bivuze ko nubwo Musk abarirwa mu bantu bafite amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi, igice kinini cy’umutungo we atari amafaranga ari kuri konti ashobora guhita akoresha, ahubwo ari agaciro k’imigabane n’indi mitungo afite.

Iyo mibare inagaragaza ko umutungo wa Musk uruta umusaruro mbumbe w’ibihugu birenga 125 ku Isi, birimo Norvège, Thaïlande, Argentine na Afurika y’Epfo, ari na cyo gihugu Musk yavukiyemo.

Umutungo we ubarirwa hafi 3% by’umusaruro mbumbe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uruta kure urwego rwagezweho na John D. Rockefeller, wafatwaga nk’umwe mu baherwe bakomeye mu mateka ya Amerika.

Kugira ngo urugo rusanzwe rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rugere ku mutungo ungana n’uwa Musk, rwakenera gukora imyaka irenga miliyoni 11 rudahagarara.

Musk ashobora kurenga ku mutungo wa miliyari igihumbi z’amadolari mu gihe SpaceX yaba igiye ku isoko ry’imari n’imigabane, kuko agaciro k’imigabane afite muri icyo kigo ari ko gafite uruhare runini mu izamuka ry’umutungo we.

Elon Musk ashobora kuba umuntu wa mbere ku Isi utunze miliyari 1000 z'amadolari