Gen Mamadi Doumbouya uyobora inzibacyuho, Abdoulaye Yéro Baldé, Makalé Camara, Ibrahima Abé Sylla, Faya Lansana Millimono, Abdoulaye Kourouma, Mohamed Nabé, Bouna Keita na Mohamed Chérif Tounkara ni bo bakandida bari guhatanira umwanya w’Umukuru.

Muri aba bakandida, Gen Doumbouya ni we uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, hashingiwe ahanini ku mbaraga za politiki arusha abo bahanganye. Mugiye gusobanukirwa ubuzima bwe bwihariye guhera kuva ku ivuko kugeza mu murwa mukuru, Conakry.

Ubuto bwa Doumbouya ku ivuko

Inyandiko z’irangamimerere zigaragaza ko Gen Doumbouya yavutse mu 1984 abo mu gace ka Banankoroda mu karere ka Kankan bamuzi neza bahamya ko yavutse mu 1980, avukira mu bana batanu, mu muryango uciye bugufi.

Se wa Doumbouya yacuruzaga peteroli kuri gare yo mu mujyi wa Kankan. Uburebure uyu musirikare akomora ku mubyeyi we bwatumye abo mu ishuri ribanza rya Dramé-Oumar bamwita ‘Abdou Diouf’, Perezida muremure wayoboraga Sénégal muri ibyo bihe.

No mu gihe Gen Doumbouya yari umwana, yagiraga amagambo make. N’ubu ni umuntu utuje, ukunda siporo cyane cyane Basketball n’iteramakofe. Umwe mu bakorana na we bya hafi yagize ati “N’uyu munsi, agira amagambo make.”

Ubwo yarangizaga amashuri abanza, yoherejwe mu murwa mukuru, Conakry, aba kwa se wabo. Ku myaka 16 cyangwa 17 ni bwo yavuye muri Guinée, ajya mu Buholandi.

Uruzinduko Gen Doumbouya yagiriye muri Kankan muri Kamena 2023 rwari agahebuzo

Urugendo rwe i Burayi

Abenshi bahamya ko Doumbouya yagiye mu Buholandi bigizwemo uruhare na Ousmane Kaba wamenyekanye nka Bakala; inshuti ye bakuranye muri Kankan yabaga muri iki gihugu cy’i Burayi.

Doumbouya ageze mu Buholandi, yabaye mu mujyi wa Nijmegen, Arnhem na Haarlem. Muri Nijmegen, yabaye umukinnyi wa Bastketball mu ikipe yaho, muri Arnhem aba umukozi w’iposita.

Yafashe icyemezo cyo kuva mu Buholandi ubwo akazi ke kavukagamo ibibazo. Yimukiye mu Bwongereza, ahurirayo n’umwe mu bajyanama be ba hafi, Ousmane Doumbouya. I Londres yahakoze akazi ko kurinda umutekano (umusekirite), aba na bouncer w’akabyiniro.

Yavuye mu Bwongereza, yimukira mu Bubiligi, naho ahava ajya mu Bufaransa. I Paris, yakundaga gusura iduka rya mushiki we mu karere ka Château-Rouge, aho yahuriye n’umuyobozi w’ibiro bye, Djiba Diakité.

Uko yabaye umusirikare

Ubwo Gen Doumbouya yari i Paris ni bwo yagize igitekerezo cyo kujya mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa wakira abanyamahanga (La Legion). Ni umwe muri 20% batsinze ikizamini cyo kuwujyamo.

Mu myaka ya 2000, Doumbouya yinjiye muri Rejima ya 2 y’ingabo za Legion zirwanira ku butaka, zakoreraga mu karere ka Nîmes. Ababaye muri izi ngabo bahamya ko bakoraga imyitozo ikaze cyane, ni yo mpamvu baba batinyitse cyane.

Mu 2002, Gen Doumbouya na bagenzi be bo muri Legion boherejwe mu butumwa muri Côte d’Ivoire. Ku bakomoka muri Afurika, ntibumvaga icyo bagiye kumara muri iki gihugu, kuko n’abaturage bacyo babaciraga urubanza, babashinja “kwica abavandimwe”.

Kubera uburebure bwa Gen Doumbouya, yagaragaraga nk’ukuriye abandi basirikare bose bo muri uyu mutwe w’ingabo. Inshuti ye yavuze ko ari we abaturage bateraga imijugujugu cyane, bibaza icyo yakoraga muri Côte d’Ivoire.

Mu 2005 ni bwo Gen Doumbouya yahuye n’umukobwa wari umujandarume w’Umufaransakazi, Lauriane Darboux, barakundana, bashakana mu 2011.

Uretse Côte d’Ivoire, Doumbouya yanakoreye muri Afghanistan, Djibouti na Repubulika ya Centrafrique nk’umusirikare. Mu 2008, Legion yafashe icyemezo cyo kutamwongerera amasezerano.

Gen Doumbouya na bagenzi be ubwo bari muri Legion y'u Bufaransa

Yaratashye, yakiranwa yombi

Ubwo Gen Doumbouya yasezererwaga muri Legion, yagumye mu Bufaransa imyaka mike, abona gufata icyemezo cyo gusubira muri Guinée, yakiranwa yombi na Alpha Condé wari Perezida w’iki gihugu.

Aboubacar Sidiki Camara wari umusirikare ukomeye muri Guiné yagize Gen Doumbouya mwarimu uhugura abasirikare b’abanyeshuri. Condé yafashe icyemezo cyo kumwohereza kwiga mu mashuri y’igisirikare akomeye arimo École de Guerre i Paris, anamwishyurira ikiguzi cyose.

Umusesenguzi mu bya politiki, Kabinet Fofana, avuga ko amasomo Gen Doumbouya yize mu Bufaransa yamwegereje cyane Condé wizeraga cyane abanyamahanga n’abandi bari bafite ibikorwa byihariye mu gisirikare.

Mu 2018, Condé yagize Gen Doumbouya umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe, amuha amahirwe yo kumucungira hafi kugeza tariki ya 5 Nzeri 2021 ubwo yamukuraga ku butegetsi.

Abaturage bo muri Banankoroda muri Kankan, cyane cyane abasaza, bavuga ko kujya ku butegetsi kwa Gen Doumbouya ari ubuhanuzi bwasohoye. Ni ubwa mbere bagize umuntu ukomeye mu mateka yabo.

Ubwo abo muri Kankan bumvaga ko Gen Doumbouya yakuyeho ubutegetsi bwa Condé, barikanze, baratungurwa bikomeye kuko ntibakerezaga ko umwana wo mu rugo yakora igikorwa nk’iki cyashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga mu gihe cyari gupfuba.

Lamine Toutè Kaba wari inshuti ya Gen Doumbouya yasobanuriye Jeune Afrique ko yiruhukije ubwo yabonaga amashusho y’uyu musirikare kuri televiziyo y’igihugu, RTG. Nyuma y’iminsi ibiri, bakoze imyiyereko yo gushyigikira umwana w’iwabo.

Ubwo Gen Doumbouya yajyaga ku butegetsi, abantu be bakomeje kumuba hafi. Abajyanama be ni inshuti zo mu buto. Urugero, Djiba Diakite babanye i Burayi, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Abdoulaye Diallo we babanye no muri Legion y’u Bufaransa.

Tariki ya 28 Ukuboza 2025, muri Guinee hazaba amatora ya mbere nyuma y’aho Condé akuwe ku butegetsi. Abaturage benshi bo muri Kankan biteguye kumutora kugira ngo azakomeze abayobore muri manda y’imyaka itanu, akarere kabo gakomeze kagire ishema.

Gen Mamadi Doumbouya ashaka kuyobora Guinée indi myaka itanu