Cheney yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1989 kugeza mu 1993, aba Visi Perezida wa Amerika ku butegetsi bwa George W. Bush kuva mu 2001 kugeza mu 2009. Muri ibyo bihe, ni bwo yanditse amateka akomeye.
Mu mateka atazasibangana ku mutekano wa Amerika harimo igitero cyagabwe ku magorofa ya ‘World Trade Center’, Minisiteri y’Ingabo tariki ya 11 Nzeri 2001, hapfa hafi abantu 3000.
Kuva mu gitondo cy'uwo munsi kugeza ku mugoroba, Cheney ni we wari mu biro by’Umukuru w’Igihugu (White House) kuko Perezida Bush we yari mu uzinduko ku ishuri ryitiriwe Emma E. Booker muri Leta ya Florida.
Uburemere bw’ibi bitero bwatumye abari muri White House bihisha mu gice cyo munsi y’inyubako kidasenywa n’ibisasu. Aho ni ho Cheney yategetse ingabo za Amerika guhanura indege zose zari zashimuswe n’ibyihebe, zerekeza i Washington D.C.
Muri ayo masaha, Perezida Bush we ntiyashoboraga kugera ku biro by'Umukuru w'Igihugu kubera ko hari impungenge ko indege ye yahanurwa. Igitekerezo cyaje hafi mu bashinzwe umutekano ni ukumurindira ahantu hatekanye.

Iyicarubozo muri kasho za CIA
Cheney ni umwe mu bashyigikiye bikomeye ko Perezida wa Amerika agira ububasha bwihariye ku ngingo zirebana no kubungabunga umutekano w’igihugu.
Ubu bubasha bwahawe Perezida Bush, ashyiraho gahunda zo gusaka zidasaba impapuro zitanga uburenganzira (search warrants), hashyirwaho gereza z’ibanga, abantu benshi bakekwagaho gukorana n’abagabye ibi bitero barafungwa kandi ntibaburanishwa.
Kuri bamwe, iyi gahunda yambuye ikiremwamuntu uburenganzira ariko kuri Cheney nta kundi byagombaga kugenda mu gihe umutekano w’igihugu cy’igihangange nka Amerika wari ugeramiwe.
Ubutegetsi bwa Bush bwasabye abakozi ba CIA kuvugurura uburyo bahata ibibazo abakekwaho gukorana n’ibyihebe. Ni bwo hatangiye gukoreshwa uburyo bw’iyicarubozo burimo gusukwaho amazi, kubuzwa gusinzira no gushyira umuntu mu mwanya umutera umunaniro mwinshi.
Cheney yatangaje kenshi ko ashyigikiye ubu buryo kuko ari bwo bwonyine bwashoboraga gutuma abakekwaho kuba ibyihebe no gukorana na byo batanga amakuru y’ingenzi, no gukumira ibindi bitero byashoboraga gukurikiraho.
Mu gihe Komisiyo ya Sena ishinzwe ibirebana n’ubutasi yemezaga ko ubu buryo butanyuranyije n’amategeko ariko ko budashobora gutanga umusaruro bwitezweho, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yo yakomeje gushimangira ko ari iyicarubozo.

Intambara kuri Iraq
Muri Werurwe 2003, Cheney wari Visi Perezida wa Amerika yagize uruhare rukomeye mu cyemezo ubutegetsi bwa Perezida Bush bwafashe cyo kohereza ingabo muri Iraq kugira ngo zikure Saddam Hussein ku butegetsi.
Cheney ni umwe mu bazamuye ijwi, bashinja Leta ya Iraq gutunga intwaro zarimbura imbaga, anashinja Saddam gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.
Mu nama yamuhuje n’abahoze mu gisirikare muri Kanama 2002, yagize ati “Nta gushidikanya ko Saddam Hussein afite intwaro zarimbura imbaga. Nta gushidikanya ko ari kuzirundanya kugira ngo azifashishe mu kurwanya inshuti zacu natwe ubwacu.”
Urwego rwa Amerika rushinzwe ubutasi (CIA) ndetse n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye byakoze iperereza nyuma, bisanga Iraq idatunze intwaro zarimbura imbaga kandi ko nta mikoranire yari hagati y’iki gihugu na Al Qaeda.
Nyuma y’aho uku kuri kugaragaye, Cheney yashinjwe kwifashisha ubutasi kugira ngo Amerika ishoze kuri Iraq intambara yakuye Saddam ku butegetsi muri Mata 2003, ikanapfiramo ababarirwa mu bihumbi, ariko we yanze kuva ku izima.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko bishobotse, atazuyaza mu kongera gusaba ko ingabo za Amerika zitera Iraq mu minota, ashimangira ko iki gihugu cyari kibangamiye umutekano n’inyungu z’Abanyamerika.
Intambara yo muri Iraq yanakuruye impaka zishingiye ku masoko sosiyete ya Halliburton yayobowe na Cheney yahawe na Leta. Bamwe bagaragazaga ko gushyigikira iyi ntambara byari bigamije inyungu ze bwite, ariko we yasobanuye atakibarizwa muri iyi sosiyete nubwo nyuma byagaragaye ko hari amafaranga yari akiyikuramo.
Muri Nyakanga 2003, Umunyamerika witwa Joseph C. Wilson yasohoye inkuru y’igitekerezo mu kinyamakuru The New York Times, agaragaza uburyo Amerika itari ikwiye gushoza intambara kuri Iraq.
Iyi nkuru yarakaje ubutegetsi bwa Amerika, cyane cyane Cheney, hamwe n’abandi bifatanyije bashyira mu itangazamakuru imyirondoro y’umugore wa Wilson wari usanzwe ari intasi ya CIA, Valerie Plame, mu rwego rwo kwihorera.
Nubwo icyaha cyo guhishura imyirondoro ya Plame kitahamye Cheney kubera kubura ibimenyetso bifatika, Lewis ‘Scooter’ Libby wari umuyobozi w’ibiro bye we cyaramuhamye.

Umu-Républicain utaremeraga Trump
Cheney yari umwe mu banyamuryango b’ishyaka ry’Aba-Républicain batigeze bashyigikira kandidatire ya Donald Trump ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Yagaragazaga ko Trump ari umushoramari udashoboye politiki.
Mu 2022, Cheney yatangaje ko Trump ari ikigwari, akaba n’icyago gikomeye Amerika yagize mu mateka yayo. Yabishingiraga ahanini ku kuba Trump yararegwaga gutegura imyigaragambyo yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Mutarama 2021 ubwo yatsindwaga na Joe Biden.
Yagize ati “Mu mateka y’igihugu cyacu amaze imyaka, nta muntu wabaye icyago ku gihugu cyacu kurusha Trump.”
Umukobwa wa Cheney, Liz Cheney, ni umwe mu banyapolitiki bamaganye Trump bikomeye nyuma y’iyi myigaragambyo yaranzwe n’urugomo, afata umwanzuro wo gushyigikira umukandida w'Umu-Démocrate.
Mu Ugushyingo 2024, Donald Trump yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahatanyemo na Kamala Harris wo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates. Cheney yahishuye ko yatoye Kamala mu rwego rwo gushyira imbere igihugu kurusha ibindi.
Perezida Trump yasubije Cheney n’umukobwa we ko ari abanyamuryango b’Aba-Républicains ku izina gusa kandi ko ntacyo bamariye iri shyaka.








Loading comments...
Tanga igitekerezo