Nubwo bidashoborwa na bose, Dr. Bob Sumayire w’imyaka 30 byaramworoheye, ndetse uretse ubuganga bumwinjiriza nk’umwuga w’ibanze n’itangazamakuru yatangiye kuribyaza umusaruro binyuze mu biganiro anyuza kuri YouTube.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Sumayire yavuze ko gukoresha uru rubuga neza bishobora gukunda ubifatanya n’akandi kazi nk’uko ubu abikora, akomoza ku kuba hari igihe yinjizaga 1500$ ku kwezi, ni ukuvuga asaga miliyoni 2 Frw.

Dr. Bob Sumayire ni we washinze Umuyoboro wa YouTube witwa Nkunda Gospel unyuzwaho ibiganiro by’iyobokamana, umaze imyaka igera ku icumi 10 ukurikirwa n’abiganjemo abakirisitu.

Amaze imyaka itanu akora ibijyanye n’ubuvuzi, ariko nyuma yo kugeramo akabona ko hakiri icyuho ku makuru ya nyayo abarwayi bagira ku ndwara no kwivuza, yafashe iya mbere, ashinga Ikinyamakuru BHealthy Media gikorera kuri YouTube.

Ati ‘‘Nabonaga abarwayi benshi baza ariko badasobanukiwe, kandi n’uyu munsi. Hakaba hari imyumvire wumva afite, hari impungenge wumva afite hari ibintu ari gutekereza, ariko bidafite aho bihuriye na siyansi cyangwa se bidafite aho bihuriye n’ibyo yakabaye yivuza. Ikindi kibazo kinabaho tunahura na cyo cyane, buriya abantu ntabwo bazi kwivuza, kandi kutamenya kwivuza na bwo ni amakuru uba udafite.’’

Gufatanya akazi k’ubuganga n’ibikorwa by’itangazamakuru si ibintu bimugora, cyane ko bisaba kwigomwa umwanya ariko agashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kwa muganga kuko ari ko kazi k’ingenzi kuri we kurusha ibindi.

Ati ‘‘Inshuro nyinshi buriya mba naraye izamu (kwa muganga). Urumva iyo waraye izamu buriya uba waritangiye nka Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, uri burirangize mu gitondo nka Saa Moya cyangwa Saa Mbili. Nyuma y’aho rero, ni bwo nkomeza bya bindi, bivuze ngo ntabwo njya kuruhuka, ahubwo noneho mpita njya muri bya bindi bya BHealthy."

"Nkaza kuruhuka ubwo nimugoroba cyangwa se muri ‘Weekend’, urumva ntabwo mbikora amasaha atanu atandatu ni nk’amasaha abiri atatu, ayo masaha asigaye nkaruhukamo, nkagira n’andi masaha y’umuryango."

Yigobotoye imyumvire y’abaganga batinya gukoresha imbuga nkoranyambaga

Dr. Bob Sumayire avuga ko bimwe mu byatumye ashyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga atangaza amakuru abarwayi bakeneye kumenya, ari uko yanabonye icyuho muri bamwe mu baganga bo mu Rwanda batinya ko abarwayi bamenya amakuru yose y’ubuvuzi no kubarusha, ndetse abo baganga ugasanga banatinya gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo kwikuraho umutwaro.

Ati "Abaganga ntabwo turi abantu b’imbuga nkoranyambaga cyane. […]. Dutinya camera, ikindi ibintu byacu turacyatinya kubisobanura no kubishyira ahagaragara. Hari igice gito cy’abaganga ntabwo ari benshi, batifuza ko wenda umurwayi yagira ubwenge bwinshi kuri ibyo bintu hafi kurusha ibyo muganga azi, kuko ntashaka ko uza kungora. Ninkubwira nti ‘Wenda urwaye Malariya’, utaza kuza kumbaza uti ‘Ese yaturutse kuki? Iri bungireho ingaruka gute? Ko ndi kuruka byatewe n’iki?’."

Dr. Sumayire kandi yavuze ko hari abaganga banga kugaragara ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bikureho umutwaro wo kuba wenda umuganga asanzwe agira abamugana benshi avura, bakiyongera kubera kumubona ku mbuga nkoranyambaga kandi adafite igihe gihagije cyo kubitaho.

Gusa we avuga ko yarenze iyo myumvire, cyane ko yamaze gusobanukirwa ko ari ingenzi gutangaza amakuru ku bijyanye n’indwara ndetse n’ubuvuzi, kuko ari uburenganzira bw’umurwayi bwo kubimenya kugira ngo abashe kwiyitaho.

Kwinjiza miliyoni 2 Frw kuri YouTube…

Mu 2021 ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange byari byugarijwe na Covid-19, Dr Sumayire ni bwo yari ari kwinjira ku isoko ry’umurimo mu bijyanye n’ubuvuzi.

Gusa kuko yahoranye inyota yo kubyinjiramo ariko akanifashisha itangazamakuru mu gusobanurira abantu byinshi bifuza kumenya ku ndwara n’ubuvuzi, icyo gihe ubwo hajyagaho gahunda ya ‘Guma mu rugo’ yakoresheje YouTube cyane, ibyatumaga yinjiza asaga miliyoni 2 Frw ku kwezi.

Ibyo bihe byatumye ahamya ko umunyamakuru aramutse yitwaye neza ndetse agakora kinyamwuga, ibikorwa bye byamutunga kuko na we ahamya ko ibyo yakoraga icyo gihe byamutunze ntagerweho n’ubukene bwibasiye benshi mu gihe hariho icyo cyorezo.

Ati "Wabikoze neza rwose ukagira umurongo mwiza ugafasha abantu biragutunga. Njyewe hari aho byantunze. Ntanze nk’urugero, muri COVID-19 byarantunze kuko ntabwo nari nakagiye cyane mu kuvura nari nkiri gusoza kaminuza, byarantunze rwose. Nkibibonera umwanya hari igihe nabikuzaga hagati y’Amadorali 800 na 1500, warayavungishaga akagera hafi muri miliyoni 2 Frw mu kwezi kumwe."

Dr. Bob kandi yasabye abanyamakuru bo mu Rwanda bakora kwita no ku nkuru ziteza imbere ubuzima, mu gutanga umusanzu ku Baturarwanda kuko baba bakeneye kumenya uko bakwitwara.

Yatanze urugero rwo mu gihe cya COVID-19, ko icyo gihe yashyize imbaraga mu gukora ibiganiro biha umwanya inzobere zigasobanura neza amakuru abaturage bari bakeneye kumenya kuri iki cyorezo, nyuma yo kubona ko hari abatangazaga amakuru y’ibihuha kuri cyo yanayobya abaturage.

Mu myaka itanu Dr. Bob Sumayire amaze mu buvuzi, yasanze harimo icyuho cy'uko abarwayi baba badafite amakuru kuri bwo, ibyatumye ashinga ikinyamakuru gitumira inzobere mu buvuzi zikayasobanura
Dr. Bob Sumayire amaze imyaka itanu ari umuganga
Dr. Bob Sumayire w’imyaka 30, ni umuganga wahiriwe n'itangazamakuru ryo kuri YouTube, dore ko ari we nyiri Nkunda Gospel na BHealthy Media
Dr. Bob Sumayire agaragaza ko uwakoze itangazamakuru neza ryamutunga
Dr. Bob Sumayire yavuze ko kuba ari umuganga ubufatanya n'itangazamakuru ntacyo byica