Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarukaga ku rugendo nk’umwe mu bikorera bakomeye.

Uyu mushoramari uri mu bakomeye mu bucukuzi no mu buvuzi ni we nyiri Legacy Clinic n’amasosiyete y’ubucukuzi ya Wolfram Mining and Processing Ltd (WMP) na Bugambira Mines Ltd, akagira ibindi bigo abereye umuyobozi n’umunyamigabane ndetse ni we uhagarariye inyungu za Repubulika ya Tchèque mu Rwanda.

Kalima ni Umunyarwanda wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo bituma yigayo kuva mu mashuri abanza kugeza kuri kaminuza.

Gusa mu 1994 ubwo yari afite imyaka 28 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’abandi bose yarahungutse ngo aze afatanye n’abandi kubaka Igihugu.

Icyo gihe yatangiye gukorera Leta ariko bitewe n’ibibazo by’amikoro Igihugu cyari gifite benshi mu bakozi ba Leta bakoraga nk’abakorerabushake aho yatangiriye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ahakora imyaka itandatu.

Nyuma yaje kuzamurwa agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ariko ubwo yari yujuje imyaka 11 mu kazi ka Leta ahitamo kubivamo ajya kwikorera.

Ati “Icyatumye ntekereza kujya kwikorera ni urugendo Igihugu cyanyuzemo. Buri muntu wese yatanze icyo afite nk’umusanzu kugira ngo twubake Igihugu. Icyo gihe Kaminuza y’u Rwanda yari yarasubukuye amasomo mu 1995 abayigagamo bari barimo barangiza baje kudufasha biba ngombwa ko dutegereza kujya gukora ahandi hari hakeneye umusanzu mu bikorera.”

Yagaragaje ko ariko ubwo yari akiri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kari akazi gakomeye kongera kubaka isura nziza y’u Rwanda mu mahanga kuko yari yarangijwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gutangira kwikorera, Kalima yatangiriye kuri miliyoni 15 Frw mu 2006 atangira gushora mu bucukuzi ndetse icyo gihe abanyamahanga benshi bakoragamo bari bari kubivamo, Leta iri kuvamo ibyegurira abikorera ahitamo kuba umwe mu Banyarwanda babyinjiramo icyakora atangirana n’umunyamahanga.

Yatangiriye ahitwa i Gifurwe mu Karere ka Burera atangira n’abakozi bake nk’umushoramari wese ugitangira ndetse bamwe batangira no kumuca intege.

Ati “Nahasanze abacukuzi bari bamenyereye gukorana n’abazungu n’abandi bakoreraga Leta igifite ibirombe. Barambwiraga bati ‘ariko se uzabishobora ibyo uvuga ni ukuri?’ Narababwiye nti ‘mumpe umwaka umwe gusa nzabereka. Uwo mwaka narawukoze mpazana amazi, umuriro ndubaka ndetse wuzuye nahamagaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’uwa Mine n’itangazamakuru mbereka ibyo nagezeho.”

Aho i Gifurwe yatangiriye byakomeje kugenda neza noneho kuko abanyamahanga bari bari kuva mu by’ubucukuzi asaba no gukorera i Rwinkwavu n’i Bugambira none mu bucukuzi ubu afite abakozi barenga 3000.

Gushinga ivuriro utarize ubuvuzi

Kalima afite Ivuriro rya Legacy Clinics riherereye ka mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga ahazwi nko kuri 15 ku muhanda ujya i Ndera.

Ni ivuriro rimaze gutera intambwe mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kure mu gihugu kuko nko mu 2016 ryaganwe n’abarwayi 3.290 bagera kuri 117.964 mu 2024.

Igitekerezo cyo gushinga ivuriro cyamufashe imyaka itatu bitewe n’uko yabonaga icyuho mu buvuzi bw’indwara zimwe na zimwe bitewe n’amikoro adahagije y’Igihugu kandi n’abikorera batarabyinjiramo neza ngo bikemuke.

Ibyo byatumye mu 2015 atangiza Ivuriro Legacy Clinics mu rwego rwo gufasha abantu kwivuriza indwara zikomeye mu Rwanda ariko na byo urucantege ntirwabuze.

Ati “Harimo imbogamizi buri muntu wese ambwirwa ati ‘ariko se ibi ko bikorwa n’abaganga amavuriro yose ari bo bayagize uzabikora ute.’ Narababwiye ngo njyewe nzashaka abaganga babikora kandi ni ko byagenze.”

Mu gushinga Legacy Clinics, Kalima yavuze ko bitari ishoramari ryoroheje kuko kubaka byatwaye miliyoni 1,45$, ibikoresho bitwara muri miliyoni zirenga 2,5 z’Amayero ndetse nyuma agura n’imashini yo kwa muganga izwi nka ‘MRI’ ya miliyoni 1,35 z’Amayero.

Iri vuriro kuri ubu ryahaye akazi abakozi barenga 210 barimo aba-spécialistes’ 51 ndetse ryagize uruhare mu kuzana abaganga b’Abanyarwanda bari barize mu mahanga.

Ni abaganga mbere bangaga kugaruka kubera ibibazo by’umushahara muto none ubu baraje bemerewe gukorera abikorera babihuza no gukorera Leta.

Uyu mushoramari avuga ko mu buvuzi hakiri imbogamizi zo kuba ishoramari risabwa rihambaye ku buryo gukomeza kugura ibikoresho bigezweho n’amikoro adahagije y’ababagana bitoroha ariko ko inyungu nini abona ari ukugira uruhare mu guteza imbere umuryango mugari.

Kalima avuga ko guhuza inshingano nyinshi zirimo gushora imari, kuyobora n’ibindi bisaba kugira umurongo uhamye w’imikorere no gufata ibyemezo mu buryo bw’imikoranire, akagira inama abashaka gushora imari ababwira ko icyiza ari ukureba ibitarimo abantu benshi cyane.

Umushoramari Kalima Jean Malic afite ubucuruzi buha akazi abantu 3000
Umushoramari Kalima Jean Malic ni we washinze Legacy Clinics