Hanze ya “micro”, ni umugabo ukunda kuganira, agatebya cyane. Mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku rugendo rwe rw’itangazamakuru n’ishusho ryaryo muri rusange mu Rwanda.

Yagarutse ku kigo ayoboye, icyerekezo akiganishamo, ibyo yishimira mu myaka ibiri amaze ku buyobozi bwacyo, anavuga ku bimaze iminsi by’abanyamakuru basezera bya hato na hato mu kigo ayobora.

IGIHE: Uhuza ute kuba Pasiteri no kuba Umunyamakuru, Umuyobozi. Aho rimwe na rimwe Ukuri kw’impamo ntigushobora kuganza Ukuri kw’Imana?

Barore: Hari urwego rw’imyemerere umuntu aba ariho muri rusange rukagira umurongo ngenderwaho mu mikorere rugushyiramo. Hari ibyo wakora cyangwa utakora bitewe n’uko wibutse indi ngofero ujya wambara. Akazi ntabwo gashingiye ku myemerere.

Umuntu umwe yigeze kumpamagara ndi kuri radiyo ati Pasiteri muraho, nti mbwira igitekerezo gitumye umpamagara ibindi uzabimbwirire ahandi […] iyo wemera hari igihe utagengwa n’itegeko ryanditse ahubwo ukagengwa no kuvuga ngo aya mategeko aranyoroheye kuyashyira mu bikorwa.

Bivuze ko mu myaka yose umaze mu mwuga, ntaho wageze imyemerere yawe ikagongana n’inshingano?

Ntaho bimwe bigonga ibindi, bigiye kugongana kandi ufite guhitamo no kuvuga impamvu ibi wumva utabikora kubera ko ariko wemera. Ntabwo byigeze bimbaho.

Usibye kuba Umunyamakuru, Barore ni Pasiteri mu Itorero rya ADEPR, ibintu yanigiye kuko aherutse kurangiza ari uwa mbere mu masomo ya Théologie

Tariki 5 Mutarama 2025, wari wujuje imyaka 30 mu itangazamakuru. Winjiye mu mwuga gute?

Numvise itangazo ry’icyari ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, ko bashaka abakozi, ndandika, ninjiye nkoze ikizamini. Narabikundaga, nari mfite n’akazi, narigishaga.

Mu 1994 mu kwezi kwa 11 nibwo iryo tangazo ryari riciyeho rihamagarira abantu babishaka, bafite ubushake, ubushobozi bwo gukorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Mu bantu bari nko muri 500 bakoze, icyo gihe bahamagaye abantu 19 kugira ngo bakore ikizamini cyo kuvuga, muri 19 dusigaramo turi 14.

Muri iyo myaka 30, ni iki wakoze kigushimisha?

Ni byinshi umuntu aba yaragiye akora. Ntabwo nakwibagirwa umunsi umwe twigeze gutara inkuru mu Burengerazuba, tujyayo, tujya i Rubavu. Ariko hari igihe mwagendaga mwarenga nk’i Musanze bakababwira bati inyuma aho muturutse, umuhanda bawufunze, cyangwa imbere ugasanga imodoka zahagaze.

Hari igihe twahagaze imbere za Mutobo bavuga ko imbere hirya mu i Jenda, umuhanda utari nyabagendwa. Ariko ukavuga uti ngomba kugenda nkagera i Rubavu nkazazana ikiganiro cy’i Rubavu.

Byari ibihe bigoye. Ariko nanone kuzazana ikiganiro cy’aho hantu n’abaturage baho bakumvikana kuri Radiyo y’igihugu, ntabwo byari byoroshye. Icyo gihe twagiye i Rubavu, tujya ahantu bita Kayove, dukurayo ibiganiro, abantu bakagira ngo ntibishoboka.

Ni ibiki byihariye byabaga biri muri ibyo biganiro?

Byari ibiganiro byo kumvikanisha ko aho hantu naho Leta ihagera cyane ko hari amakuru avuga ko abagecengezi bahigaruriye. Hari icengenzamatwara ryinshi.

Nakoze ibiganiro by’urubyiruko rusobanura imibereho yarwo ariko igana mu cyerekezo. Sinzi ko abantu bibuka ijwi ry’umuntu wajyaga uvuga ngo sinshoboye kwitemera igiti urabibona, keretse uwampa utwo tunyanya. Ariya majwi twayafatiye ahantu muri Gatsibo, hitwaga muri Murambi mu 1997. U Rwanda ari uko rumeze, hafi nka miliyoni 3 z’abanyarwanda bari hanze muri Zaire, mu Burundi, muri Tanzania…

Njye mbona ko icyo gihe itangazamakuru twakoze, ryagize uruhare mu kongera kwegeranya umuryango w’Abanyarwanda, abahunze barahunguka ariko cyane cyane no kongera guha ijambo abaturage, bavuge uko babayeho, abantu baratatanye, bazize Jenoside, ibiganiro bigamije ubumwe, cyari igihe kigoye […] byari ibiganiro bigamije kongera gusana umuryango.

Ndibuka hatangira gahunda yo kunyura hirya no hino mu magereza, leta yafashe icyemezo cyo gukangurira no gushishikariza abari muri gereza bakekwaho icyaha cya Jenoside, twazengurukanye n’intumwa za guverinoma, bagakora ibyo bagombaga gukora nk’abayobozi ariko natwe nk’itangazamakuru tugasubira inyuma kubaza icyo abaturage babitekerezaho.

Barore yatangiye kuyobora RBA mu mpera za 2023 asimbuye Arthur Asiimwe wahawe inshingano muri Ambasade y'u Rwanda muri Amerika

Icyo gihe umwuka wari umeze ute muri gereza, cyane ko hari hashize imyaka mike Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye?

Wumvaga impaka zihari ariko mu buryo butari nk’ubw’uyu munsi, ukumva impaka ngo ubwo barashaka kubabararira, undi ati ubwo barashaka ko twemera ibyaha kuko babibuze.

Amajwi nk’ayo mukabanza mukayaganiraho ariko nibura na leta ikamenya icyo abantu bari gutekereza kuri bya bindi yahozemo, kuri za gahunda yafashe.

Ndibuka batangira gushishikariza abantu gutura mu midugudu, wanyuraga inyuma mu biganiro, ukumva harimo ingingimira, ukumva ibyo bahoze babwirwa na Burugumesitiri, si ko abaturage babyumvise, bo bamenyereye gutura mu mirima yabo, ahantu bizamworohera kugeza ifumbire mu murima we.

Navuga ko icyo gihe itangazamakuru, uruhare rwaryo, cyane cyane radiyo, ryagize uruhare muri uko kugeza ku baturage ibyo leta itekereza. Impinduramatwara, impinduramitekerereze n’impinduramikorere. Itangazamakuru riherekeza icyo cyerekezo rishyiramo n’imbaraga kugira ngo abantu barusheho kumva icyo ubuyobozi bushaka.

Ariko haje no kuzamo icyo kintu navuga ko cyari gishya; abantu bari barakuriye mu itangazamakuru ribwira abaturage icyo ubuyobozi bushaka, abaturage batabwira ubuyobozi icyo bo bashaka.

Navuga ngo ni impinduka yari ibaye yo kuvuga ngo OYA. Ariko nimunatege amatwi abaturage mwumve na bo icyo bashaka.

Mwatangiye kwakira telefoni mu biganiro ryari kuri Radiyo?

Dutangira kwakira telefoni mu kiganiro, hari nko mu 1998 – 2000. Turavuga ngo muri “Kubaza bitera kumenya”, nibajye bafungura umurongo wa telefoni n’abaturage babaze. Ndibuka nanjye nari mu banyamakuru bato mu myaka no mu kazi.

Twaravugaga tuti umuntu agahamagara nta wabanje kumva icyo ashaka kuvuga mukamushyira kuri radiyo ? Igitekerezo kigatambuka gutyo? Nti mwabanje mukagenda buhoro!

Bati oya, abantu bamwumva cyaba gikocamye kikagororwa. Icyo yari impinduramatwara ikomeye kuko abantu bari bamenyereye ibiganiro biba byafashwe mbere, iby’imbonankubone ni imwe mu mpinduka zikomeye zabaye mpari ndazibona.

Urundi rugendo rwabaye urwo kwakira ko haje n’ibindi bitangazamakuru.

Ntekereza ko kuza kw’izindi radiyo na televiziyo, byakebuye abari bakuriye muri “Ni Twebwe”, ni twe radiyo ni twe televiziyo.

Cléophas Barore ni umwe mu bamaze imyaka myinshi mu itangazamakuru mu Rwanda

Nyuma y’urugendo rw’imyaka 30 mumaze mu itangazamakuru, uyu munsi wabwira umuntu ukiri muto kuba yakwiga itangazamakuru?

Abikunda namubwira kubyiga, atabikunda namubwira kubireka. Kubera ko hari uko abantu batekereza itangazamakuru nk’umwuga w’icyubahiro, utanga icyubahiro, utuma abantu bakumenya cyangwa nawe ukamenya abantu. Ni umurimo utanga icyo cyubahiro rwose.

Ubikunda nakubwira ngo jyamo. Hanyuma ariko waba ushaka kwiga kugira ngo ubone amafaranga, ari cyo kibanza mu mitekerereze yawe, nakubwira ngo shaka ibindi wiga.

Kuko niba ushaka amafaranga menshi kandi yihuse, nakugira inama yo kureba ibindi wiga. Amafaranga yo mu itangazamakuru aza buhoro buhoro.

Ubona uyu munsi itangazamakuru ryacu rihagaze he? Ni ibiki ribura kugira ngo ribe rya tangazamakuru rihindura ubuzima bw’igihugu, rifasha mu iterambere ry’igihugu?

Hari byinshi byakozwe, byonyine njye ninjiye mu mwuga w’itangazamakuru nta shuri ry’itangazamakuru ribaho. Kuba rero hari amashuri arenze rimwe yaba aya leta n’ay’abikorera bashoye imari yigisha itangazamakuru n’itumanaho muri rusange, ku rwego ubona ruri hejuru, iyo ni intambwe.

Icya kabiri hagiyeho amategeko agenga itangazamakuru. Ayo mategeko amaze kujyaho anakingurira n’abandi bose bashakaga gushinga ibitangazamakuru.

Hari itegeko ryahozeho ryavugaga ko kugira ngo ushinge radiyo ugomba kwereka abari babishinzwe ko ufite miliyoni 100 Frw. Televiziyo na Radiyo ubanza byarasabaga miliyoni 100 Frw, hanyuma gushinga igitangazamakuru hari inzira byanyuragamo ukajya gusaba muri parike. Byari ibintu bigoye ukuntu. Amategeko kuba yaravuguruwe na byo ni intambwe nini yatewe.

Hari kandi no kuba itangazamakuru ryarizewe na leta, ikavuga iti ni munigenzure. Mu bijyanye n’ibyo mutangaza mwigenzure, ruriya rwego rw’abanyamakuru bigenzura. Hari kandi n’ibikorwaremezo leta yagiye ishyiraho byorohereza akazi k’itangazamakuru. Gukwirakwiza internet hirya no hino mbibonamo andi mahirwe umunyamakuru uri mu mwuga n’ushaka kuwuzamo akwiriye kubyaza umusaruro.

Ibidahari bikwiriye kongeramo imbaraga, narebye Rwanda Media Barometer [Ubushakashatsi ku gipimo cy'Iterambere ry'itangazamakuru mu Rwanda] bwa 2024.

Ubona ibipimo bapimye byo kuvuga ngo kuba amategeko ahari, kuba yubahirizwa mu bijyanye n’itangazamakuru usanga amanota ari muri 90%; ese itangazamakuru riteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza, ugasanga ni 80%; ese itangazamakuru rifitiwe icyizere ugasanga ni 73%; ese itangazamakuru riratera imbere, ugasanga ni 60%.

Mu babajijwe haba harimo n’abari mu mwuga, hari abashinze ibitangazamakuru, hari ababiyobora, hari ababikorera. Niba ubwabo bavuga bati ‘ubushobozi buracyari buke, ubujyanye n’amafaranga, ubwo gukora kinyamwuga, ngo dukwiriye kwiminjiramo agafu’. Ni cyo kibura.

Uyu munsi mfite impungenge ko ubunyamwuga bushobora kugenda bugabanuka bitewe no kwigana cyangwa gutwarwa n’inkundura y’imikorere y’imbuga nkoranyambaga.

Imbuga nkoranyambaga ni nziza kuko zifite ibyiza byazo ariko zifite n’intege nke. Ni umuhanda wagutse, aho abantu bose bagiyemo hanyuma bakorsha bwa buryo dushima leta yazanye bwo kugira ngo, byaba ibikoresho byifashishwa buri muntu wese abe ashobora kubibona.

Umaze imyaka ibiri uyobora RBA. RBA wakoreye nk’umukozi na RBA uyobora uyu munsi, izo nzego ebyiri zitandukaniye he?

Muri njye ziratandukanye ariko muri rusange ni urwego rumwe. Nkiri umukozi hari ibyo nibwiraga. Nkiri umukozi naravugaga ngo kuki batatwongeza? Kuki bataduhemba neza? Ese ubundi? Nkabaza ibintu byinshi.

Ariko iyo ugezeyo ugomba kugira ibindi bintu ubanza kureba, ugomba gufata ibyemezo, usanga ari rya jambo ngo ‘kera nkiri umwana navugaga nk’iby’abana’. Usanga warabivugaga, abo utumvaga rimwe na rimwe byabaga ari ibyemezo bishingiye ku yandi makuru bakurusha.

Hanyuma muri iyi myaka ibiri mumaze muyobora RBA, ni ibiki wishimira umaze kugeraho?

Reka mvuge ko amatora ya 2024, urugendo rwo kwiyamamaza na mbere yaho, Kwibuka [Jenoside yakorewe Abatutsi] ku nshuro ya 30, RBA yari iteruriyemo uruhare runini cyane mu bijyanye n’itangazamakuru.

Wareba ibikorwa binini cyane mpuzamahanga igihugu cyakiriye muri iyi myaka ibiri, twibutse UCI [Shampiyona y’Isi y’Amagare] iheruka, kubitunganya byose byari biteruwe na RBA.

Ibintu binini cyane bibera hano i Kigali, hirya no hino mu ntara, inama mpuzamahanga zihabera singiye kurondora umubare wazo, ibinyura kuri televiziyo na radiyo n’ibitanyuraho ariko byahererekanyijwe bigahabwa n’ibindi bitangazamakuru binini binageza kure cyane kuturuta, RBA ibirimo kandi nta na hamwe ducitse intege.

Navuga ngo muri iyi myaka ibiri, RBA yakomeje gusohoza inshingano zayo kandi neza kandi vuba kuko hari urwego bigenda bizamukaho, rutagenda rumanuka.

Haba hari umunsi muri iyo myaka ibiri wigeze kurara udasinziriye?

Nta kintu kijya kimbuza gusinzira mu buzima bwanjye, ndasinzira. Iyo igihe cyo gusinzira kigeze ndasinzira n’igihe cyo kuba ndi maso nkaba maso.

Ingorane rero, buriya wakoranaga n’abantu hakaboneka impamvu zituma bagenda kandi mu buryo butunguranye byaba kuri bo, byaba kuri wowe, ziba ari ingorane. Ibyo byarabaye ntabwo nshaka kubitindaho, ni amateka.

Hari igihe abantu batari bake mu bari mu buyobozi basezeye baragenda, haza abandi bashya. Mu bashya harimo abamenyereye ikigo, abamenyereye itangazamakuru, abatarimenyereye ariko bamenyereye imiyoborere. Icyiza cyo mu Rwanda ni uko imiyoborere ifite imisingi n’imirongo byubakitse.

Byigeze kuvugwa ko iyo utagirwa Umuyobozi Mukuru wa RBA, wari muri gahunda zo gusezera ukajya mu bindi…

Ibyo ni ibyo abantu batekereza, bati buriya iyo batamuha uyu mwanya yari kugenda. Icya mbere navuga kandi ngihagazeho, njye nkora akazi kanjye ntabwo nkorera kuvuga ngo bampe umwanya uyu n’uyu. Nkora akazi kanjye kandi nkagakora neza. Ibyo ngomba gukora mbishoboye mbikora neza.

Bashobora kuba babishingira ku kuvuga ko nari naragiye kwiga ibyerekeye Iyobokamana kuko na byo narabyize, mfitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Ariko hari igihe uba wumva warakoze ibishoboka byose mu byo urimo.

Ukavuga uti hano muri RBA nakoze ibiganiro, nakoze amakuru, nabaye Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Mukuru wa RBA uheruka,… nashobora kwigisha no guhugura abandi ariko ukanatekereza uti ariko imyaka irimo iranagenda, ugatangira gutekereza uko wasohoka, ariko bidashingiye ku kwivumbura ngo kubera ko batampaye ndagiye.

Si uko Barore nteye, si ko ntekereza. Mu buzima bwanjye si ndi umuntu wivumbura ngo nibatampa ibi ndagenda.

Abavuze ibyo babishingira ku kuba wenda imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru yari igeze se?

Oya ntabwo iragera rwose. Ariko na none iyo umuntu ageze muri 50, 55, 56 mfite uyu munsi, ushobora gutekereza uti ariko harya ndamutse ntakirimo hano nakora ibihe bindi? Ariko hari ibindi nahamagariwe na byo nkora.

Hari aya mategeko bita ngo ni aya RGB asaba abigisha kuba barize amashuri yigisha ibijyanye n’Iyobokamana, ndavuga nti reka na byo njye kubyiga ejo hatazagira umbwira ko ntujuje ibisabwa. Byaba ari akaga. Nabwiye umugore wanjye ko ngiye kubyiga ariko ndi mu kazi kanjye.

Ndibuka ko hari n’umuyobozi umwe icyo gihe wari unkuriye wambazaga ati wiga “Théologie”? Nti yego. Ati wagiye mu biki ? Naramubwiye nti igihe kizagera ngende.

Hashize iminsi muri RBA havugwa isezera rya hato na hato ry’abanyamakuru, ibyo bintu ko bikomeje gufata indi ntera, ni ikihe kibazo kiri muri RBA?

Hari impamvu z’umuntu ushobora kuba yarahakoze wenda akahava mu buryo butamushimishije cyangwa butunguranye. Hari ushobora kuhava ku mpamvu ze, ariko hari n’ushobora kuhava amasezerano ye arangiye cyangwa arangijwe.

Amasezerano ashobora kurangira ntavugururwe, ashobora kurangizwa bitewe no kwitwara nabi no kutubahiriza ibyari biyakubiyemo.

Kuba umunyamakuru yagenda abantu bakamuvugaho ni ibisanzwe. Ni uko mbanza kubifata. Kuvuga ngo kanaka wakoraga aha ntakihakora … ni ibisanzwe kuko n’uwo munyamakuru ubwe aba yabitangaje ko atagikorera urwego yakoreraga.

Hanyuma rero abantu bajya mu cyo bita ubusesenguzi ari na ho haziramo ibyo bintu byose.

Hari n’igihe biterwa n’impamvu iteye umuntu kuvuga ibyo avuga. Wenda akavuga ati “ningaragaza ko Barore ikigo cyamunaniye ndaba nkoze umuti.” Akaba yafata uwo murongo akiyemeza ati nta cyiza nzamuvugaho…

Hari n’uherutse kuvuga ati “nubonayo umukobwa mwiza, buriya ntugire ngo yapfuye kubona akazi.” Ndavuga nti akaga karaguye, ishyano ryacitse umurizo, hari ikibazo gikomeye.

Nabonye abantu bashyiraho urutonde rw’abantu bagiye kandi ni byo koko baragiye. Hanyuma bagashaka nk’ifoto yanjye natunze urutoki wenda narabikoreye mu rusengero, … barangiza bakandikaho ngo “Nimugende” ngo ibyo ni byo ndi kuvuga.

Ibyo bintu ntabyabaye. Kuko uriho avugwa rero kandi RBA ni nini nk’uko nabivuze, inafite abantu benshi bayinyuzemo bashobora kuba mu marangamutima yabo hari abavuga bati hariya narahahahiye sinahavuga nabi, hari n’uvuga ati ntacyo nahakuye njye nzahavuga nabi.

Tubibona muri ubwo buryo bw’ababivugishwa n’ibikomere, ababivugishwa n’izindi mpamvu zishobora kuba atari nziza, ariko kandi muri rusange, hari n’abashima. Hari n’abavuga bati mukomereze aho akazi kameze neza.

Ubwo rero uwahavuye adashobotse, bizagorana ko yavuga ko RBA ishobotse cyangwa ishoboye. Uwahavuye ashobotse yiboneye ibindi, azavuga ati RBA iyo muvuga njye murayivuga nkumva atari yo nabayemo…

Barore yavuze ko abava kuri RBA bakagenda bayisebya, babiterwa n'impamvu zatumye bayivaho

Hari abavuga ko impamvu abakozi basigaye basezera muri RBA biterwa n’imishahara mito? Byo ubivugaho iki?

Burya ibintu byose ni ugusanisha n’ibindi. RBA ku ruhembe turasaniraho rw’itangazamakuru, muzakore ubushakashatsi mubaze, RBA si yo ihemba nabi. Ahubwo ndashaka kuba nahamya ko ari yo ihemba neza.

Ubwo rero habanze haveho icyo. N’ikimenyimenyi hari benshi bafite inzozi zo kuzakorera iki kigo. Niba rero hari benshi barota kandi banahagera ukabibona ko mu itangira aguwe neza arishimye… RBA iri mu bahemba neza kandi ku gihe, nta kibazo cy’ibirarane.

Hanyuma ariko ubu buryo bushya bundi bwaje bwo gutara no gutunganya no gutangaza amakuru, butanga andi mahirwe menshi umuntu ashobora gukorera n’aruta ayo yakorera akorera wa mushahara wa RBA cyangwa n’ikindi kigo cy’itangazamakuru icyo ari cyo cyose.

Hari ukora imibare ye akagereranya … hari n’uwabimbwiye asezeye ndamuhamagara. Hari abo nganiriza hari n’abo ushinzwe abakozi aganiriza.

Uwo wari usezeye naramubajije nti ujyanywe n’iki? Hari ikibazo wari ufite muri iki kigo? Arambwira ati ntacyo. Hari umuntu mwagiranye ikibazo muri iki kigo ku buryo yaba ari mu byaba bitumye usezera? Ati ntawe. Uwo hashize nk’umwaka n’igice agiye.

Ati “Reka nkubwire ukuri. Ngira aka YouTube Channel kanjye, ntagahaye umwanya wose ushoboka kuko mba ndi hano… mu kwezi ayo mumpemba kayakuba gatatu kandi ubwo simba nagiyeyo wese. Rero nakoze inyigo mbona hariya ari ho nkwiye kwerekeza.”

Naravuze nti ibyo biriho biranashoboka ko twazaba inzira inyurwamo n’abantu bamara kubona iyo nararibonye bakagenda kuko tudafite ubwo bushobozi mu by’imishahara n’ibindi. Naho ubundi imishahara iramutse ihari bibaye byiza yaguma aho. Ariko bidashobotse akabona ahamuha imibereho myiza kurusha iyo yari afite, njye navuga ngo na byo ni byiza.

Haba hari gahunda yo kuyizamura nibura ngo mugumane abo bakozi bashoboye?

Hari ibintu byinshi biri gukorwa cyane cyane amategeko agenga abakozi kugira ngo turebe ko ahura n’imiterere y’ikorwa ry’itangazamakuru muri iki gihe.

Ubu umunyamakuru ntiyamara imyaka 15-20 acyitwa ‘reporter’ nk’uko yitwaga acyinjira mu itangazamakuru. Turi kuvugurura amategeko ku buryo hagenda habamo icyo twakwita ingazi zinyuranye ku buryo umukozi bitewe n’imyaka amaze ariko anakora neza abona ya manota meza ku buryo agenda azamuka nka nyuma y’imyaka itatu akaba abaye ‘senior reporter’ nyuma y’indi itanu abe abaye ‘sub-editor’ nyuma y’itanu yindi cyangwa itatu …

Dosiye igeze kure, abashinzwe abakozi babirimo.

Nemera ko uko umuntu amara igihe mu kazi kandi agakora neza, aba akwiye no kugira uburyo agahimbaza umusyi karushaho kwiyongera ariko bigaterwa na none n’ibyinjira.

Tumaze umwaka dukorana n’Inama y’Ubutegetsi kandi hari byinshi biri kugenda bijya mu buryo cyane ibijyanye no gutunganya no kunoza amategeko atuma ikigo kirushaho kugera ku nshingano zacyo.

Urugero, RBA iramutse ikeneye kuzana umukozi ufite ubumenyi bwihariye, izakomeza igendere muri bwa buryo busanzwe buca mu nzira nyinshi cyangwa itegeko rirayemerera ko ufite ubumenyi bwihariye yagirana amasezerano n’ikigo mu buryo bwihariye!

Ni umwitozo turimo rero dufatanyije n’Inama y’Ubutegetsi nshimira cyane, nkanashimira abakozi ba RBA. Baravunika, barakora birenze uko abantu batekereza.

Hari ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu bayobozi b’ibitangazamakuru bijyanye n’iminara. Bati RBA iduca menshi, ndetse ngo umunsi umwe ishobora kuzadukupira amazi n’umuriro. Iki kibazo giteye gite?

Bariya ni abafatanyabikorwa, bafitanye amasezerano na RBA kugira ngo RBA igire ibikoresho byabo ishyira kuri ya minara hanyuma na bo bagere ku bushobozi bwo gusakaza amakuru n’ibiganiro byabo.

Ayo masezerano rero hari amafaranga bagomba kwishyura. Byatangiye ari amafaranga bavuga ko ari menshi kandi koko byarumvikanaga kuko basabwaga agera kuri miliyoni 120 Frw ku mwaka.

Hanyuma haza kuba ibiganiro rero kuko kwishyura byari byarabananiye harimo ibirarane. Ni dosiye nanjye nasanze. Nyuma baje kuganira bagira ayo bemeranywaho. Mu by’ukuri iyo uyarebye ubona ari make ariko ntibantere amabuye. Bashobora kumbwira bati utabusya abwita ubumera.

Iyo uyareba ayo bari bemeye, ubona ari make, ariko na yo bamwe kuko si bose, ubona kubahiriza n’ayo masezerano bibananira.

Ubu agera muri miliyoni 19 Frw ku mwaka. Radiyo ushobora gusanga ari miliyoni 18 Frw, televiziyo bikaba miliyoni 19 Frw ku mwaka.

Icyo ni ikiguzi cyo kugira ngo babe bari kuri iyo minara bibafashe kugeza ibiganiro n’amakuru hirya no hino, hanyuma ariko hari ibyo RBA ishora mu kubaka iyo minara, kuyitaho, amashanyarazi n’ibindi nko kugura ibyuma byashaje, amavuta na mazutu bikoreshwa kuri za generator, kuko nko kuri generator zo ku minara gusa buri kwezi twishyura miliyoni 20 Frw.

Nta mavuta tuvuze kuko umuriro ubuze, tugomba guhora twiteguye gushyiramo amavuta. Ubwo simvuze ikiguzi cyayo.

Ba bandi ducumbikiyeyo wareba n’ikiguzi bishyura rero ugasanga si na 1/80 cy’ikiguzi nyakuri cyo kwita kuri iyo minara.

Ariko harimo icyo kibazo cyo kuvuga ngo biraduhenze, biratugoye kirahari. Hari n’abavuga bati ubundi twishyurira iki ?

Ikibazo ni uko giteye, ariko turi mu biganiro hamwe na RURA kandi dutekereza no kuzabishyikiriza urwego rureberera itangazamakuru kugira ngo hashakwe igisubizo cyane cyane ku bafite ibirarane.

Ni he wifuza kuganisha RBA mu myaka itanu nibura iri imbere?

Mu myaka itanu nakifuje kubona RBA iruta ihari uyu munsi mu buryo bw’ibyo itangaza. Dufite umuyoboro w’amakuru ahoraho hadacamo iby’imiziki n’ibindi mbese itanga amakuru buri minota 15.

Nakifuje kuyibona ifite imiyoboro igiye inyuranye iha abantu amakuru bitewe n’ibyiciro runaka babarizwamo.

Ukavuga uti uyu muyoboro wo wibanda ku biganiro n’amakuru bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi, iyi itanga amakuru muri rusange, iyi itanga amakuru y’imyidagaduro n’ibindi mu ndimi mpuzamahanga kandi ntibibe kuri Radiyo na Televiziyo ahubwo bikanaboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga.

RBA nkayibona muri iyi si y’ikoranabuhanga, igaragara kuruta uko igaragara uyu munsi kuko abantu barimutse basigaye batuye ku Isi y’ikoranabuhanga. Abantu ntibagitegereza amakuru kuri ya masaha yagenwe.

RBA ariko kandi nyibona mu bushobozi bwo kuba Ihuriro ry’Ubudashyikirwa mu kwigisha abandi, ari ahantu abantu bashobora kwigira atari bimwe by’imenyerezamwuga byo mu mashuri, kikaba ari ikigo cyashobora no kwigisha abandi.

RBA isanzwe ifite inshingano yo kugeza isura y’igihugu hirya no hino ku Isi, ariko narota RBA ikurikirana ikanohereza abanyamakuru ahari amakuru hirya no hino muri Afurika tudategereza guhabwa amakuru gusa n’abandi badutanze gushoramo amafaranga.