Ni umushinga wamuritswe ku wa 18 Gicurasi 2026. Iri shami rya Loni ryita ku bana rizafatanya na Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri y’Uburezi na Once Acre Fund.

Ibiti bizatangira guterwa muri Nzeri 2026. Ni umushinga uzarangira mu mwaka, hatewe ibi biti birenga ibihumbi 160.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yavuze ko gutera ibiti 40 muri buri shuri n’imirimo y’ibanze yo kubyitaho bizatwara hafi umwaka umwe w’amashuri.
Ati “Dushaka kumenya ko hari ibihagije nk’imvura ibifasha gukura, ingemwe zihagije zo gutera n’ibindi. Dushishikajwe no gutera ibiti byinshi kuko twahoze tubikora ndetse hari n’umushinga wa Green Rising watewemo ibiti birenga miliyoni. Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko uzagera kuri buri mwana.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko uyu mushinga uje kunganira intego u Rwanda rwihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2, aho rwihaye intego yo gutera ibiti miliyoni 300.

Ati “Twari dufite intego yo kugera kuri 30% by’ubuso buteyeho amashyamba ariko twamaze kuyirenza kuko imibare iheruka igaragaza ko tugeze kuri 30,4%. Muri NST 2 dufite gahunda yo gutera ibiti miliyoni 300. Uyu mushinga uje kuzuzanya n’icyerekezo dufite.”

Yavuze ko uyu mushinga uzafasha cyane kuko amashuri menshi afite ubutaka kandi ugasanga ntiburiho ibiti.

Ati “Dufite amashuri afite ubutaka bwambaye ubusa. Turashaka ngo ubwo butaka tuburinde ibiza n’ibindi byose bibwangiza ariko tubukoresha mu buryo butanga ibisubizo. Ibisubizo ni ugutanga ibiribwa abanyeshuri bacu baba bakeneye. Ibyo biti by’imbuto biradufasha kurinda ubutaka ariko binadufashe kubona izo mbuto abo banyeshuri bakeneye binadufasha kubigisha uko bita ku biti.”

Umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, Belinda Bwiza yavuze ko uyu mushinga uzanagira uruhare mu gutanga akazi ku Banyarwanda mu buryo bufatika.

Ati “Dufite ba rwiyemezamirimo 2.000 bafite za ‘pépinière’ mu bice bitandukanye by’igihugu. Izo ‘‘pépinière’ zirimo ibiti bitandukanye byaba ibihinganwa n’imyaka n’ibyera imbuto ziribwa. Aba ni bo gahunda yacu ngari yo gutera ibiti ireba.”

U Rwanda rukomeje gahunda yo gutera ibiti kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, rwiyemeje gutera ibiti bikabakaba miliyoni 60.

Abo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije bitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 16 mu bigo by'amashuri
Umuyobozi Mukuru  wa UNICEF mu Rwanda , Lieke van de Wiel yavuze ko buri shuri rizaterwamo ibiti 40
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko bashaka kubyaza umusaruro ubutaka bubarizwa mu mashuri buterwaho ibiti byera imbuto ziribwa
Umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, Belinda Bwiza, aganiriza abitabiriye itangizwa ry'umushinga wo gutera ibiti mu mashuri 4.000 yo mu Rwanda
Abo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije bitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 16 mu bigo by'amashuri
Umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, Belinda Bwiza, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru  wa UNICEF mu Rwanda , Lieke van de Wiel
Umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, Belinda Bwiza n'Umuyobozi Mukuru  wa UNICEF mu Rwanda , Lieke van de Wiel bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye bwo gutera ibiti biribwa mu mashuri