Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibagabaga, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Nyuma hakurikiyeho imikino y’umupira w’amaguru na Basketball yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera ndetse n’ibiganiro.

Mu bacyitabiriye harimo abagize AEPS bize siporo mu myaka itambutse ndetse n’abakiri kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Murema Jean Baptiste uyobora Komisiyo ishinzwe Gutegura Amarushanwa yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komite Olempike y’u Rwanda, yashimiye AEPS yateguye iki gikorwa, by’umwihariko igahuza gusura urwibutso n’imikino.

Ati “Hari federasiyo zihitamo gukora igikorwa kimwe muri ibi byombi, ariko mwe mwahisemo kubikora byombi, musura Urwibutso rwa Jenoside ndetse munategura imikino. Impamvu ni uko umuntu mwakinanye, muba mwabaye inshuti, ntabwo wakabaye uhindukira ngo umwice.”

Yijeje ko Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo byiteguye gufatanya na AEPS mu gutuma iki gikorwa cyo kwibuka itegura cyaguka ku buryo ubutaha abakinnye bazajya bahabwa ibikombe n’imidali nk’uko bigenda mu yindi mikino.

Perezida w’Agateganyo wa AEPS, Turikumana Étienne, yabwiye abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko ko impamvu habaye igikorwa cyo kwibuka ari ukugira ngo bamenye ibyabaye ndetse baharanire ko bitazongera kubaho ukundi.

Yongeyeho ati “Mugomba kuvuga muti aho ndi hose ikibi ngomba kukirwanya, nkaharanira icyiza. Rubyiruko mukiri batoya natwe dukuze, ntabwo twifuza ko bizongera kuba ukundi. Ni yo mpamvu dukora ibishoboka byose ngo mubimenye, mumenye n’uko mwabyirinda, u Rwanda dushaka rukomeze rutere imbere.”

Kayitakire Gustave ushinzwe Ishami ry’Amasomo ya Siporo muri Kaminuza y’u Rwanda, na we yibukije urubyiruko rugize AEPS ko rugomba guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka kugoreka amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kuko hari indi si hano inyuma, abantu bakuze batangiye kujyamo cyane. Ni isi y’imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga ariko ishobora kudusubiza inyuma, uko mukoresha izo mbuga muharanire isura y’igihugu, muharanire gukumira icyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ibyo byose nitubasha kubikora tuzaba twuzuza inshingano zacu.”

Ishyirahamwe rya AEPS ryashyinzwe mu 2010, kuri ubu ribarizwamo abanyamuryango barenga 60.

Abagize AEPS babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibagabaga
Perezida w’Agateganyo wa AEPS, Turikumana Étienne na Shema Maboko Didier wahoze ayobora iri Shyirahamwe, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi mu Rwibutso rwa Kibagabaga
Abize siporo mu myaka itambutse, bakoze ikipe yabo bakina n'abakiri kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda
Ikipe y'abakiri kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda
Abagize AEPS bakinnye Basketball n'umupira w'amaguru
Murema Jean Baptiste uyobora Komisiyo ishinzwe gutegura GMT 2026 muri Komite Olempike y'u Rwanda, yashimiye AEPS kuri iki gikorwa yakoze, avuga ko bazafatanya kucyagura