Iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryari rigizwe n’uduce tune twakiniwe mu mihanda ya Musha na Bicaca.

Davite wari utwaye Mitsubishi Evo X, yitwaye neza kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo, atsinda isiganwa akoresheje amasaha 56 n’amasegonda 18.

Ku mwanya wa kabiri hasoreje Gakwaya Claude ufatanya na Mugabo Claude muri Subaru Impreza, aho bo bakoresheje isaha, iminota ibiri n’amasegona 32.

Ku mwanya wa gatatu hasoreje Kwizera Claude ufatanya na Cyatangabo Ange François, na we utwara Subaru Impreza, aho yakoresheje isaha, iminota ine n’isegonda rimwe.

Gakwaya Eric ukinana na Kayibanda Aurore basoreje ku mwanya wa kane, Kalimpinya Queen wakinanye na Gasarabwe Alain baba aba gatanu.

Hakurikiyeho Kayitankore Lionel wakinanye na Murengezi Shawn, naho Murengezi Bryan na Mpamo Avy Miguel babona umwanya wa karindwi nyuma yo guhabwa igihano cy’iminota 12.

Imodoka zitasoje isiganwa ni iya Yoto Fabrice/Ruzindana Axel, Dusingizimana Salvator/Mugabo Jess, ndetse na Semana Genese/Rwabuyonza Papy.

Kayitankore Lionel yongeye gusiganwa nyuma y’imyaka irindwi adakina

Kayitankore wari utwaye imodoka ya Subaru Impreza GC8 afatanyije na Murengezi Shwan, yagaragaje urwego rwiza rw’imikinire muri iri siganwa ryabaye, ashimangira ko nubwo yari amaze imyaka myinshi adakina, impano n’ubunararibonye afite byamufashije kongera guhangana ku rwego rwo hejuru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusoza isiganwa, Kayitankore yavuze ko iri rushanwa ritari ryoroshye bitewe n’igihe kinini yari amaze adakina, ariko ko yishimiye kuba yarashoboye kurisoza neza no kwitwara mu buryo bushimishije.

Yagize ati “Ntibyari byoroshye nyuma y’imyaka irindwi ntakina, ariko impano n’uburambe mfite byamfashije kongera kwisanga mu mukino. Nahanganye n’imodoka zikomeye ndetse n’abashoferi bafite imyiteguro ihagije, ariko ndishimira umusaruro twagezeho.”

Uyu mushoferi yavuze kandi ko ubu yatangiye imyiteguro y’irushanwa rikurikira rya Mountain Gorilla Rally, rimwe mu marushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika, aho yizeye kuzitwara neza kurushaho.

Kayitankore yashimiye cyane sosiyete ya Winner Rwanda⁠ yamuteye inkunga ikamufasha kongera gusubira mu mukino wa Rally nyuma y’igihe kinini awuhagaritse.

Yavuze ko ubufatanye afitanye na Winner Rwanda bumutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guhatanira imyanya myiza mu marushanwa ari imbere.

Ati “Ndashimira Winner Rwanda yanyizeye ikampa amahirwe yo kongera kugaruka mu kibuga. Ubufasha bwayo bwatumye nongera kubona icyizere cyo gukomeza gukina no guteza imbere impano yanjye. Ntegereje byinshi muri ubu bufatanye mu minsi iri imbere.”