Iki gihembo cya “BWF Membership Participation Award 2026” cyatangiwe mu Nteko Rusange Ngarukamwaka yabereye i Horsens ku wa 25 Mata 2026.
Ni igikorwa cyari cyahurije hamwe abahagarariye amashyirahamwe y’imikino mu bihugu byose, hishimirwa uburyo uyu mukino ukomeje gutera imbere ku Isi.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Badminton mu Rwanda (RBSF) ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Mukakimenyi Esperance, na we washimwe kugira uruhare mu guteza imbere uyu mukino mu gihugu.
U Rwanda rwashimiwe uburyo rwashyizeho gahunda zo kuzamura umukino mu bakiri bato, gushishiriza urubyiruko kuwukina, gushyikira ko wibonwamo n’abantu bose aho hari gahunda ziteza imbere abakinnyi b’abagore n’abafite ubumuga.
Mu myaka ishize, Ishyirahamwe rya Badminton mu Rwanda ryagiye ryongera umubare w’abayikina, ritegura amahugurwa y’abatoza n’abakinnyi, amarushanwa ku rwego rw’igihugu ndetse rigeza umukino mu mashuri n’aho abantu batuye. Ibyo byose byabaye mu gihe hakiri ikibazo cy’ibikorwaremezo bidahagije.
Ubuyobozi bwa RBSF buvuga ko kubona iki gihembo atari gushimirwa gusa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ahubwo ari no kubatera imbaraga mu guteza imbere uyu mukino mu gihugu.








Loading comments...
Leave a comment