Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Kamena 2026, ku kirombe cya Rutongo aho bibukaga abahoze ari abakozi muri iki kirombe bakoreraga ikigo cya REDEMI, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikirombe cya Rutongo cyatangiye gucukurwamo amabuye mu 1920 n’Abakoloni b’Ababiligi, nyuma yabo kigenda gihabwa ibigo bitandukanye birimo SOMUKI, SOMIRWA na REDEMI ari nayo yacukuruga muri iki kirombe cya Rutongo mu 1994.
Buzizi Jean Bosco watangiye gukora muri iki kirombe mu 1972 yagaragaje ko iyo bitaba ko Inkotanyi zanyuze mu muhanda uca kuri iki kirombe ubwo zagendaga zitabara abantu abakoraga muri iki kirombe bose bari kuhasiga ubuzima.
Ati “Njye nabwiye umuryango wanjye n’abandi bantu twari kumwe nti nimuze tugende bariya bantu baradutabara ariko bamwe batangira kuvuga bati niba ari Inkotanyi zifite umuri zo ntitwazisanga, byahe byo kajya ko ari byabindi umuntu ukwanga akuvuga uko ashatse.”
Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki na sosiyete sivile muri Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Kangwajye Justus, yagaragaje ko intandaro ya Jenoside yari ubuyobozi bubi nubwo abaturage batabonaga ko ari bubi.
Ati “Muri Gacaca nk’abantu b’inaha twarababazaga tuti ubundi ni iki cyaguteye gushyigikira iyi leta ukica abantu? Kuko inaha bari barabimye umuhanda wa kaburimbo, nta vuriro ryahabaga uretse iryari iry’abakozi bo mu kirombe, nta shuri, ukibaza ikintu yashyigikiraga ukakibura.”
Umuyobozi Mukuru wa Trinity Rutongo, Ngenzi Regis, yavuze ko nk’ikigo gikoresha 70% by’urubyiruko ari ingenzi cyane gukora ibikorwa nk’ibi byo kwibuka kugira ngo rwigire ku mateka ndetse rwibuke inshingano rufite y’uko ibyabaye bitazasubira.
Ati “Buri mwaka tugira igikorwa nk’iki cyo kwibuka, tugaha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside harimo n’abakoraga muri iki kirombe. Uba ari umwanya kandi wo kwigira ku mateka no kuzirikana ko intego yacu yo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Agaragaza ko kandi bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse batishoboye n’imiryango yabo aho batanga inka, bubakira abatishoboye, babishyurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yagaragaje ko ahora atangazwa n’intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo.
Ati “Iyi ni inshuro ya gatanu nitabira ibikorwa byo kwibuka ariko buri gihe nshima ko ubuyobozi buriho bwayobotse inzira nziza y’ubumwe, gutanga ubutabera, kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazasubira.”
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mutangana Theophile, yagaragaje ko urubyiruko rugomba kwigishwa amateka y’ibyabaye kugira ngo birufashe guhangana n’abapfobya Jenoside.
Ati “Amateka atwigisha ko urubyiruko rw’icyo gihe rwigishijwe nabi rukoreshwa mu gukora Jenoside, ariko anatwereka ko hari urundi rubyiruko rwitanze, rwiyemeza kurokora igihugu ndetse no kurengera ikiremwamuntu. Urubyiruko rero rugomba kwigishwa na rwo rukigishanya tugashyira hamwe tukarwanya abahakana n’abapfobya amateka y’igihugu cyacu harimo n’abifashisha imbuga nkoranyambaga.”
Ikirombe cya Rutongo gicukurwamo amabuye ya gasegereti avamo ibyuma bya Tin. Mu kwezi hacukurwamo toni ziri hagati ya 40 na 70.
Ni kimwe mu birombe binini mu gihugu kuko kiri ku buso bwa hegitare 9.600 kikaba gikoramo abakozi bahoraho barenga 2500.
















Loading comments...
Leave a comment