Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu w’iki gihugu, Leon Schreiber, ku wa 14 Kamena 2026 agaragaza ko intego zabo ziri kugerwaho.
Ati “Kugeza mu ijoro ryashize imibare twatanga ni 2.745 bamaze kujyanwa iwabo muri iki gihe kuva Perezida yabivugaho.”
Bibaye mu gihe hari hamaze iminsi urugomo n’imyigaragambyo byibasira abanyamahanga bari muri iki gihugu, ibizwi nka ‘xenophobia’.
Ni imyigaragambyo yakorwaga n’abaturage bo muri Afurika y’Epfo basaba ko hakazwa ingamba zijyanye n’abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Bavugaga ko hari abantu bari mu gihugu cyabo batagira ibyangombwa, bagashinja abanyamahanga kugira uruhare mu byaha no gutwara akazi abenegihugu.
Bashingiraga ahanini ku kuba Afurika y’Epfo ifite ikigero cy’ubushomeri cya 30%, ndetse ikaba ituwe na 51% by’abimukira.
Ku wa 7 Kamena 2026 ni bwo Ramaphosa yatangaje ko guverinoma iri gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.






Loading comments...
Leave a comment