Imiryango n’amatsinda yo muri Afurika y’Epfo birwanya abanyamahanga badafite ibyangombwa yari yahaye aba bimukira tariki 30 Kamena 2026 nk’igihe ntarengwa cyo kuba bavuye muri icyo gihugu.
Perezida Ramaphosa yavuze ko Guverinoma itazihanganira ibikorwa bigamije guteza umutekano muke.
Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Urubyiruko wabereye i Nasrec, Ramaphosa yavuze ko Guverinoma isanzwe ishyira mu bikorwa ingamba zo gukemura ibibazo bijyanye n’abimukira.
Icyo gihe ntarengwa cyashyizweho n’imiryango irwanya abimukira badafite ibyangombwa irimo March and March Movement. Iyo miryango yasabye abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuba bavuye mu gihugu bitarenze ku wa 30 Kamena, inaburira ko izafata izindi ngamba mu gihe ibyo isaba bitubahirijwe.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yamaganye icyo cyemezo, ishimangira ko kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu ari inshingano z’inzego za Leta.
Ramaphosa ati “Njye mbona ibyiswe ‘itariki ya 30 Kamena’ atari ibintu bikenewe, kuko turi gukemura ibibazo abaturage bacu bahura na byo.”
Yavuze ko ingamba zatangajwe na Guverinoma zakiriwe neza n’Abanyafurika y’Epfo benshi, kuko babona ko ari intambwe zikomeye kandi zatangiye gutanga umusaruro.
Ramaphosa yasabye abaturage kutihanira no kutishyiriraho inshingano zo gushyira mu bikorwa amategeko, kuko kugenzura abimukira ari inshingano za Leta.
Ati “Nta Munyafurika y’Epfo ukwiye kugira icyo akorera umuntu uwo ari we wese ukomoka muri kimwe mu bihugu bya Afurika. Ibyo ni inshingano z’abayobozi muri Guverinoma.”
Perezida Ramaphosa yaburiye ko inzego z’ubuyobozi zitazihanganira abantu bashaka guteza umutekano muke bitwaje ko bari gukemura ibibazo by’abimukira binjiye cyangwa baba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “Ntitugomba kwemera ko Abanyafurika y’Epfo bashukwa cyangwa bayobywa n’abantu bashaka guteza umutekano muke mu gihugu cyacu. Ntituzabyemera.”
Yongeyeho ko inzego z’umutekano zizakora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyafurika y’Epfo budahungabanywa.
Ramaphosa yavuze ko ikibazo cy’abimukira gifitanye isano n’ubukungu, kuko benshi mu bajya muri Afurika y’Epfo baba bashaka imibereho myiza n’amahirwe arushijeho kuba menshi.
Ati “Ikibazo cy’abimukira duhura na cyo ahanini gishingiye ku bukungu, kuko benshi mu baza mu gihugu cyacu baba bashaka akazi n’amahirwe yo kuzamura imibereho yabo, cyangwa ari impunzi.”
Ramaphosa yanamaganye ibivugwa ko Abanyafurika y’Epfo banga abanyamahanga, avuga ko hari amakuru atari yo akwirakwizwa ku bibera muri icyo gihugu.
Ni mu gihe ibihugu bimwe bya Afurika nka Ghana, Nigeria n’ibindi byahisemo gucyura abaturage babyo babishaka babonaga ko urugomo bakorerwa muri Afurika y’Epfo rushobora kubatwara ubuzima.
Abanyafurika y’Epfo bigaragambya bakanakorera urugomo abanyamahanga bavuga ko babatwara imirimo.






Loading comments...
Leave a comment