Hari abandi bavuga ko ‘hits’ zitegurwa kuva ku njyana, umudiho ndetse n’amagambo ayigize. Abandi bemeza ko indirimbo zihuriyemo abahanzi bafite amazina akomeye zidapfa gupfuba. Aha ni nako ibigo bitandukanye byagiye bigira igitekerezo kijya kumera nk’iki bigakora indirimbo byifashishijemo ibyamamare kandi bikarangira zikunzwe kandi ari izo kwamamaza.
IGIHE yakusanyije indirimbo zagiye hanze ari izo kwamamaza ariko bikaza kurangira zibaye ikimenyabose mu Rwanda, zigakundwa yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kugeza aho bamwe batatinyaga no kuzisaba ku maradiyo.
Muri izi ndirimbo Riderman ni we muhanzi wihariye ku kuba hafi 90% byazo yaragiye agaragaramo. Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko kuba agira uruhare runini mu ndirimbo zo kwamamaza kugeza n’uyu munsi ari iby’agaciro.
Ati “Ni iby'agaciro kubona sosiyete n'ibigo bya Leta banyitabaza mu kubamamariza. Bigaragaza ko bamfitiye icyizere haba ku kugira abafana, kugira impano ndetse no kugira ikinyabupfura ku buryo ntabasebya yaba bo cyangwa abakiliya babo.”
“1. Rwanda Uri Nziza” – All Stars
Ni indirimbo yakozwe igamije kwamamaza ikigo cya Tigo Rwanda cyaje kwihuza nyuma na Airtel. Iyi ndirimbo irimo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Moses Radio witabye Imana mu 2018 wamamaye mu itsinda ryo muri Uganda rya Goodlyfe, Riderman, Kitoko na Urban Boyz.
Iyi ndirimbo imaze imyaka irenga 10 igiye hanze yakundiwe uburyo iririmbyemo, yitsa cyane ku gutaka ibyiza by’u Rwanda ariko na none ikerekana ibyiza bya Tigo yari iri muri sosiyete z’itumanaho zigezweho kandi zifasha abantu mu itumanaho mu buryo buhendutse.
“2. Nta Misoro Nta Mahoro”
Iyi ndirimbo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, imaze igihe kinini kuko akenshi kumenya igihe yahimbiwe byagorana. Mu gihe cyose imaze ni imwe mu ndirimbo zamamaye cyane kuri Radio Rwanda ku buryo n’umwana wiga kuririmba wasangaga ayizi.
Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gusora, iheruka gusubirwamo na Riderman na Bruce Melodie nabyo byongera kuyongerera icyanga n’uburyohe.
Iya Bruce Melodie na Riderman wayisanga kuri iyi link
“3. Yolo, Yolo” – Charly na Nina ft. Riderman
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2016 ubwo MTN Rwanda yatangizaga ipaki zigenewe urubyiruko zizwi nka Yolo. Yahuriyemo abahanzi barimo Charly na Nina ndetse na Riderman.
Iyi na yo kuva yajya hanze yarakunzwe ndetse hari abatari bazi ari indirimbo kwamamaza, kubera amagambo yayo ndetse n’uburyo aba bahanzi bayishakiye injyana iryoheye amatwi. Mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Kina Music ya Ishimwe Clement.
“4. Depanaje” – Ariel Wayz ft. Riderman
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bushingiye kwizigama. Yakozwe bigizwemo na sosiyete yitwa ‘Save Plus’ itanga serivisi zo kwizigamira. Aba bahanzi baba baririmba umugabo w’umusinzi uhorana ubukene asaba abarimo umugore we amafaranga yo kwica icyaka. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2021 imaze kurebwa na miliyoni zirenga 1,9.
Abakunzi b’umuziki bishimiye uburyo Riderman nk’umuhanzi mukuru kandi ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yakoranye na Ariel Wayz, umwe mu bahanzi bari mu kiragano gishya. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yakozwe na Harris Regis.
“5. Ryoherwa” – PGGSS6 All Stars
Ni indirimbo yahimbwe ubwo habaga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatandatu mu 2016. Iyi ndirimbo yari igamije kwamamaza ikinyobwa cy’inzoga ya Primus yari yaritiriwe iri rushanwa ryagacishijeho mu Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi.
Irimo abahanzi 10 bari bari muri iryo rushanwa icyo gihe barimo Bruce Melodie, Danny Vumbi, Danny Nanone, Topher, Jules Sentore, Allioni, TBB, Umutare Gaby, Young Grace na Urban Boyz. Icyo gihe iri rushanwa ryegukanywe na Urban Boyz.
“6. Tujye Ibicu” – PGGSS7 All Stars
Ni indirimbo na yo yahimbwe ubwo habaga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi mu 2017. Nayo yari mu mujyo wo kwamamaza Primus.
Irimo abahanzi 10 bari bahataniye igihembo uwo mwaka barimo Danny Nanone, Mico The Best, Dream Boyz, Active, Queen Cha, Oda Paccy, Topher, Social Mula, Davis D na Bulldogg. Uwo mwaka Dream Boyz ni yo yegukanye iri rushanwa.
“7. Wiceceka Remix” – King James, Meddy, The Ben & Riderman
Ni indirimbo yari iyo kwamamaza yahuriyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo King James, Meddy, The Ben na Riderman. Yakozwe mu 2017 bigizwemo uruhare na Airtel Rwanda. Yari igamije ipaki y’iyi sosiyete yitwa Wiceceka.
Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe cyane ko yakozwe mu gihe Meddy na The Ben bari bamaze igihe basubiye mu Rwanda, nyuma y’igihe kinini baba muri Amerika. Iyi ndirimbo yahanaherekejwe n’ibitaramo byazengurutse intara zose z’igihugu byakozwe na Riderman na Meddy.
“8. EDPRS” – Knowless ft Riderman & Jay Polly
Ni indirimbo yahuriyemo Butera Knowless, Riderman ndetse na Jay Polly witabye Imana mu 2021. Iyi ndirimbo yagize hanze mu 2013 yakozwe muri gahunda y'Imbaturabukungu ya Mbere (EDPRS). Aho aba bahanzi baba bakangurira abantu gukora cyane ndetse no kubyara bake abantu bashoboye kurera, mu rwego rwo gusigasira u Rwanda kurushaho.
Iyi nayo yarakunzwe kugeza aho bamwe bayisabaga kuri radiyo batazi ko ari iyo kwamamaza. Iyi ndirimbo yishimiwe kubera ‘beat’ yayo ibyinitse, ubutumwa burimo ndetse na ‘melody’ yayo. Ikindi mu mashusho yayo aba bahanzi bayihuriyemo bagaragara batanga urugero bakora uturimo tw’amaboko.
“9. Cugusa” – Riderman
Iyi ndirimbo Riderman yayishyize hanze mu 2014 nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star mu 2013, ubwo yabaga ku nshuro ya gatatu agahabwa miliyoni 24 Frw. Ni indirimbo isingiza ikinyobwa cya Primus cyari cyitiriwe n’ubundi iri rushanwa yegukanye.
Iyi ndirimbo yarakunzwe henshi mu bubari ku buryo umu-DJ utarayicurangaga yavumirwaga ku gahera. Yakundiwe umudiho wayo ujyana abantu mu bicu.
“Picu” – Bruce Melodie
Iyi ni indirimbo yamamaza ikinyobwa cya Primus cya Bralirwa Brewery. Yagiye hanze mu 2022. Bruce Melodie yumvikana asingiza iki kinyobwa kiri mu nzoga zikundwa cyane n’abiganjemo abakuru.
Nayo yakundiwe kuba ari indirimbo ifite injyana ibyinitse ndetse kuva yajya hanze kugeza uyu munsi ahenshi mu banyabirori, bizihiwe ntabwo batangwa no kuyicuranga bari kwica icyaka.






Loading comments...
Leave a comment