Move Ride ifasha abakora ingendo muri Kigali kubona imodoka zibatwara bakoresheje telefoni ngendanwa kuri Move App, mu masaha 24 mu minsi 7.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Volkswagen Rwanda rivuga ko guhera kuri uyu wa 15 Gicurasi, ibiciro bya serivisi za Move Ride bihindukaho gato kugira ngo ikomeze gutanga serivisi z’ingendo zitekanye, zizewe kandi zinoze.
Ikomeza iti “Mu mwaka ushize, ibiciro bya lisansi mu Rwanda byiyongereyeho hejuru ya 61%, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubwikorezi. Kubera iyo mpamvu, igiciro cya buri kilometero kirava kuri 900 Frw kigere ku 1.080 Frw.”
“Twakoze ibishoboka byose kugira ngo impinduka zibe nto bishoboka, mu gihe dukomeje kubaha serivisi mukenera buri munsi.”
Ukoze ijanisha, igiciro cy’urugendo cyazamutseho 20% kuri kilometero.
Serivisi za Move zitangwa n’ikigo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda gifitwe 100% na Volkswagen Group South Africa. Serivisi gitanga zirimo Move Share, Move Ride na Move Drive. Cyifashisha imodoka za Volkswagen zo mu bwoko bwa Polo, Passat na Teramont.
Serivisi za Move zatangijwe mu Rwanda mu 2019, nyuma yo gutangiza umushinga wo guteranyiriza imodoka mu Rwanda mu 2018.






Loading comments...
Leave a comment