Iyi gahunda igamije kubaka urwego rw’ubwikorezi rudaheza uwo ariwe wese binyuze mu gufasha abagore kubona moto zikoresha amashanyarazi, bakabasha kwihangira imirimo, ndetse n’ubufasha mu bucuruzi, ari na ko bashyigikira intego z’u Rwanda zo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yasobanuye ko aya masezerano yasinyiwe mu nama ya Africa CEO Forum ku wa 14 Gicurasi, agamije kubaka urwego rwo gutwara abantu rudaheza kandi rutangiza ibidukikije ruhamye muri Afurika.
Ati “Iyi ni intambwe ikomeye kuri twe kuko abagore mu muryango ntabwo ari abo kwita ku bandi, ni abakozi. Turamutse duteje imbere umugore mu muryango kugira ngo abashe kugera aho ashaka, kandi agakora, akaba rwiyemezamirimo, bizaba ari intambwe nziza ikomeye mu rugendo rwo kwihangira imirimo ku bagore.”
Burman yavuze ko iyi gahunda ifite intego zirenze gufasha abagore kubona moto z’amashanyarazi, ahubwo ko ari uburyo bwagutse bushingiye ku bijyanye n’ingufu, ubucuruzi, gukwirakwiza ibintu ndetse no guteza imbere inganda.
Ati “Ndatekereza ko mu gihe kiri imbere, tuzagura ubu bufasha ku buryo tuzaha amahirwe abagore ba rwiyemezamirimo kugira ngo babe abacuruzi, babe abakwirakwiza ibicuruzwa. Bashobora kugira uruhare muri uru rwego rw’ingufu, bagahanga imirimo myinshi.”
Kugeza ubu, 40% by’abakozi ba Spiro ni abagore, bakora mu bijyanye no guteranya moto cyangwa se no mu kandi kazi ka buri munsi.
Umuyobozi Mukuru wa ESP uri no mu bayishinze, Eric Kacou, yavuze ko ubu bufatanye bugamije guhuza ubunararibonye bwa ESP mu bijyanye no guhanga imirimo no guteza imbere ubucuruzi hamwe n’ubwa Spiro mu gukora moto zikoresha amashanyarazi.
Ati “Intego y’aya masezerano ni uguharanira ko urwego rwo gutwara abantu rutangiza ibidukikije rubonwamo amahirwe angana ku bagore no ku bagabo mu gihe bigeze mu kuba babona moto z’amashanyarazi.”
Yavuze ko mu buryo burenze imibereho ya buri munsi “ni n’amahirwe kuri aba bagore yo gukura bakaba ba rwiyemezamirimo bagateza imbere abakiri bato.”
ESP irateganya gutangiza gahunda yo gufasha abagore mu byiciro, ihereye mu gutoranya abazahabwa amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’ibikorwa by’ubucuruzi, imari ndetse n’imikorere ya moto.









Loading comments...
Leave a comment