Uyu muhango wabereye mu Ngoro ya Papa i Vatican ku wa Kane, aho Papa Leo XIV yakiriye impapuro z’abambasaderi bashya bahagarariye ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Bangladesh, Tchad, Ibirwa bya Maurice, Namibia, Sierra Leone, Sri Lanka na Yemen.

Ambasaderi Bakuramutsa yari aherutse gutanga kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican. Yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher, ku wa 20 Gicurasi 2026.

Mbere y’uko ashyikiriza Papa Leo XIV izo mpapuro, Ambasaderi Bakuramutsa yanahuye n’abayobozi batandukanye ba Leta ya Vatican, barimo Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Leta ya Vatican, Musenyeri Paolo Rudelli, ndetse n’Umuyobozi ushinzwe protocole muri iyi Leta, Musenyeri Javier Domingo Fernandez.

Icyo gihe nyuma yo gutanga kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, Ambasaderi Bakuramutsa yakiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin.
Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, Slovenia no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève.

U Rwanda na Leta ya Vatican bisanganywe umubano umaze igihe, ariko washimangiye kurushaho ubwo Papa Francis yemeraga uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi akasaba imbabazi.

Ku wa Kane, Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican
Papa Leo XIV yasabye ba Ambasaderi ko ibihugu byabo byashyira imbere kwimakaza amahoro