Ni igihugu kiri muri Afurika yo hagati, gituwe n’abarenga miliyoni 30 bayobowe na Paul Biya w’imyaka 93 kuva mu myaka 42 ishize. Umubare munini w’abaturage bavuga Igifaransa, uretse ko abakiri bato benshi basigaye bavuga n’Icyongereza.
Ifaranga bakoresha ni iri CFA ariko ritandukanye n’irikoreshwa muri Afurika yo mu Burengerazuba. Ku batabizi, Afurika yo mu Burengerazuba n’Afurika yo Hagati, ibihugu bihabarizwa byose bikoresha ama CFA ariko atandukaniye ahantu hato, kuri banki ziyagenzura kuko ayo muri Afurika y’Iburengerazuba agenzurwa na BCEAO mu gihe ayo muri Afurika yo hagati agenzurwa na BEAC.
Umurwa Mukuru wa Cameroun ni Yaoundé, ni umujyi ufite ibice bibiri, ukigaragaza inyubako za kera cyane ndetse n’izindi za vuba. Ukigera muri uyu mujyi, winjirira ku kibuga cy’indege cyubatswe n’Abadage mu myaka ya 91, Yaoundé Nsimalen Airport.
Ugereranyije na byinshi mu bihugu byo muri Afurika, Abanya-Cameroun bagira urugwiro, gusa serivisi yabo nziza, itinda kurusha izindi wakwitega.
Hanze y’Ikibuga cy’Indege, usohotse usanganirwa n’ubushyuhe bwinshi, ururimi rwose wavuga, cyaba Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntiwabura umuntu ukumva gusa kurangisha nabyo biba ari ikibazo. Niba ahantu ugiye utahazi neza n’ugutwaye akaba atahazi neza, abenshi muri uyu mujyi bahitamo kurangisha bya gakondo, bakabaririzanya, umwe abaza mugenzi we, ibi bigezweho byo guhita bakoresha Google Map n’irindi koranabuhanga ndangamerekezo, si ibyabo pe!
Taxis zikoreshwa cyane kurusha ubundi buryo, hakabaho izizewe umuntu ashobora gutumiza akoresheje Application ya telefone, utayifite ufata iy’umuhondo wabona hafi, gusa ku muntu ugeze muri uyu mujyi bwa mbere, si yo nama nziza.
Hoteli zo muri uyu mujyi ziba zihenze ugereranyije n’izo wabona mu Rwanda. Icyumba umuntu agishaka harebwe no ku bindi bintu birimo kuba kirimo Climatiseur kubera ubushyuhe bwinshi buba buhari. Icyo gihe, kimwe gishobora kwishyurwa hejuru y’ibihumbi 80 Frw kandi atari icyumba gishamaje.
Amafoto ya Perezida Paul Biya muri iki gihe ari hose, ashimira abaturage ko bongeye kumutora mu mpera za 2025. Abaturage bitewe n’uwo muganiriye, bafite uko bamufata. Hari abamukunda bya nyabyo n’abandi bahitamo kurinda amarangamutima yabo bakareba ibindi bitari politiki.
Igice kinini cy’Umujyi wa Yaoundé kiba kirimo akavuyo mu muhanda, ku buryo gutambuka bisaba umugabo bigasiba undi kubera ubwinshi bw’ibinyabiziga n’imihanda mito kandi ishaje.
Ahantu hose wagera muri uyu mujyi, haba hari amateka yihariye. Nuramuka usuye Yaoundé, uzajye kuri Monument de la réunification. Ni mu mujyi rwagati mu gace kitwa Mamfe, hari ikibumbano cyubatswe mu myaka ya 1970 kigaragaza amateka ya nyuma gato y’ubukoloni muri iki gihugu yagizwemo uruhare n’Abongereza hamwe n’Abafaransa.
Ni ikibumbano kigaragazwa n’umusaza mukuru ateruye abana batanu, bishushanya ukwishyira ukizana.
Ahantu henshi muri uyu mujyi hari imisozi, si imirambi. Ni yo mpamvu bawita Umujyi uri ku misozi irindwi ( La Ville aux Sept Collines). Muri iyo misozi, hari umwe w’ikimenyabose. Umuntu wese ushaka kureba Yaounde neza, ajya ku musozi witwa Mont Febe.
Iyo uri kuri uyu musozi uba witegeye inyubako iberamo inama hafi ya zose zikomeye mu gihugu yitwa Palais des congrès de Yaoundé. Yubatswe mu myaka ya 1980. Uba witegeye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, za Ambasade, ibice by’ubucuruzi, Ikibuga cya Golf n’ibindi.
Ibiryo byinshi byo muri Cameroun ntibitana n’inyama
Ni hake ushobora kujya ugasanga ku mafunguro bateguye nta nyama ziriho. Izo zihera ku nyama z’inka, ingurube, inkoko n’amafi. Ibiryo bikunzwe cyane mu gihugu hafi ya hose ni ibyitwa ndolé. Ni imboga ziba zitetse zirimo ubunyobwa, umuntu akazirisha igitoki. Akenshi usanga abantu baziteka bagashyiramo inyama z’ifi cyangwa se ibindi biribwa byo mu mazi.
Hari ibindi byitwa Eru, nabyo ni imboga rwatsi ziba zivanze n’inyama. Abantu bakunze kuzirisha ubugari. Ku bakunda inyama z’inkoko, hari ibiryo byitwa Poulet DG. izina ubwaryo rirahita rikubwira abo ibyo biryo bigenewe, ni inkoko ya Directeur Général cyangwa se y’umuyobozi mukuru, y’abanyacyubahiro cyangwa se undi wiyubashye. Iba irimo ibirungo bitandukanye, bakayiyemo carotte, Poivron n’ibindi.
Ururimi n’umuco bimeze nk’ibyo mu bihugu byinshi bya Afurika
Ugeze muri uyu mujyi, ntiwatungurwa n’uko umuturage waho uvuga ururimi rwitwa Ewondo, avuze ibintu bimwe ukaba wabyumva. Ukisanga bigiye kumera kimwe n’Igiswahili, Ikinyarwanda cyangwa Ilingala.
Urugero, muri Cameroun hari abantu bitwa ba Mbarga. Iryo zina risomwa kimwe na Mbaraga wo mu Rwanda kandi igisobanuro cyaryo kijya kumera kimwe. Mbarga bisobanuye umuntu ufite igitinyiro mu gihe Mbaraga mu kinyarwanda ari umuntu w’umunyembaraga.
Mu bice bimwe by’iki gihugu, iyo bagiye kuvuga Imana, bavuga ‘Zamba’ cyangwa ‘Nyambe’. Ayo magambo ajya gusa no mu Ilingala aho Imana yitwa ‘Nzambe’. Umuntu hamwe bamwita ‘Môt’ cyangwa ‘Moto’, wajya mu Ilingala akitwa Moto na ho mu Giswahili akitwa Mtu, mu Kinyarwanda akaba Umuntu.
Umwana bamwita Mwana, Igiti ni Mti, amazi ni Mai, kurya ni Kulia, inzu bayita Ndá mu gihe mu Ilingala ari Ndako.
Ibi byose ni byo bituma Abanya-Cameroun bafata Yaoundé nka Afurika nto, kuko guhera ku mbyino kugera ku byo kurya, ibiboneka mu bindi bice byose bya Afurika na byo biba muri iki gihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

























































Loading comments...
Leave a comment