Umutuzo Lodge ni hoteli iteye amabengeza yubatswe n’Umubiligi Philippe Velings akaba umuhungu w’umugiraneza wafashaga abatishoboye, by’umwihariko abagizwe impfubyi n’abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abinyujije mu muryango ‘Les enfants du père Martin’.

Mu kiganiro na IGIHE, Velings yasobanuye ko yageze bwa mbere mu Rwanda mu 2018 ubwo yari yaje yitabiriye ibirori byo kurangiza amasomo by’umunyeshuri wafashwaga na Se binyuze muri uyu muryango. Icyo gihe yari kumwe na nyina kuko Se yari amaze igihe gito yitabye Imana.

Yagize ati “Mu 2018 naje mu birori byo kurangiza amasomo by’umunyeshuri wa nyuma ababyeyi banjye bafashaga, kandi nari mperekeje Mama kubera ko mu myaka mike yari ishize nabuze Papa wazize kanseri. Ni cyo cyanzanye mu Rwanda.”

Icyo gihe ni bwo Velings yabonye ubwiza bw’u Rwanda, yibaza niba nta kintu ashobora kurukoramo. Icyaje mu biterekezo bye mbere ni ukuhakorera ibikorwa bijyanye na drones kuko ari umuhanga mu kuziyobora ariko ubwo yageraga muri Boneza, yagize igitekerezo gishya.

Ati “Nabonye iki gice, Boneza muri Rutsiro ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu. Aha hantu nahabonaga kenshi mbere, ariko aka gace by’umwihariko, naragakunze by’ukuri. Ndibuka ubwo nari muto, nakundaga kuzamuka imisozi, nkavuga nti ‘Nifuza ko ubuzima bwanjye bwazarangirira mu nzu yo mu misozi yo mu Busuwisi cyangwa u Bufaransa.”

“Ni uko ndatekereza nti ‘Kuba iki bitabera hano mu Rwanda?’ Ni uko igitekerezo cyaje, ubwo nabonaga ubu butaka, naravuze nti ‘Kubera iki hano ntahubaka icumbi riteye nk’inzu y’abashyitsi?”

Velings amaze kwitabira ibirori by’uyu munyeshuri no gutembera u Rwanda, yasubiye mu Bubiligi, ariko igitekerezo cyo kubaka lodge muri Boneza nticyamuvuyemo. Mu 2019, yumvise ko mu Mujyi wa Bonn mu Budage hagiye kuba ‘Rwanda Day’ kandi ko yitabirwa n’abayobozi bo mu Rwanda.

Yasobanuye ko inshuti ye y’Umunyarwanda n’Umurundi zamubwiye ko adakwiye gucikwa amahirwe yo kwitabira ‘Rwanda Day’, zimusobanurira uburyo Abanyarwanda n’inshuti zabo baganira n’abayobozi kandi ko Perezida Paul Kagame na we azaba ahari.

Ati “Bonn ni urugendo rw’isaha n’igice uvuye i Bruxelles, ni hafi. Nagiyeyo ariko sinari niteze ibyo nabonyeyo. Byari byihariye kandi naremeye, binyuze mu magambo y’abaminisitiri, ku ruhande rw’umuco rurimo imbyino, hejuru ya byose hari Perezida. Byampaye icyizere ku gihugu n’uburyo kiyoborwa.”

Velings yasobanuye ko Rwanda Day ya Bonn yitabiriwe n’abantu hafi 4000 kandi ko yashimye uburyo abayobozi basubizaga ibibazo byose babazwaga, bitandukanye n’ibyo yari amenyereye mu bandi banyapolitiki. Yabonye ko inzego zo mu Rwanda zihariye.

Ati “Byose byemejwe uwo munsi. Nahavuye numva nongerewe imbaraga. Nabwiye inshuti zanjye nti ‘Niba ejo hari indege ijyayo, ndayifata’. Kandi rwose nyuma y’iminsi 15, naje kuba mu Rwanda burundu. Nasubiye mu Bubiligi gusa kugira ngo nitegure, mu Ugushyingo nza mu Rwanda. Byari ibyo, nta kuzuyaza.”

Umutuzo Lodge imaze imyaka irindwi yubatswe. Itanga serivisi zirimo amacumbi, gutembereza abashyitsi Ikiyaga cya Kivu n’ibirwa bikigize, kubafasha muri siporo zikorerwa mu mazi no kubigisha ubuzima gakondo bw’Abanyarwanda burimo kwenga urwagwa, guhakura ubuki, ubukorikori n’imbyino gakondo.

Velings ati “Ni lodge hakaba n’ahantu nakirira abakiliya nk’aho ari mu rugo rw’umuntu, aho uba uri kumwe n’abandi, bakakwakira, mukabana.”

Uyu mushoramari asobanura ko ibikorwa by’Umutuzo Lodge bigenda neza kuva byatangira, ko umutungo wiyongera, abakozi bikabageraho, na bo bagafasha imiryango yabo.

Ati “Nkora ku buryo njye n’ikipe dukorana y’abagera kuri 18 tugira uruhare mu iterambere ry’akarere dutuyemo bijyanye n’amikoro yacu, kandi ntishyize hejuru turi kubigeraho.”

Velings ashimira cyane inzego z’u Rwanda zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), zorohereza abashoramari mu bukerarugendo, bagakora mu bwisanzure.

Ati “Iyi ni yo demokarasi nemera, aho abayobozi bamenya umuturage bakamufasha kubyuka afite ibyishimo by’imbere heza kurusha ejo hashize.”

Mu bakiliya b’Umutuzo Lodge, 90% ni abaturuka ku mugabane w’u Burayi cyane mu Bubiligi, u Bufaransa no mu bice bitandukanye bya Amerika.

Iyi lodge iherereye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro
Ikirwa cy'Akasenyamakoma kiri mu byegereye Umutuzo Lodge
Uri muri piscine ya Umutuzo Lodge, aba abona Ikiyaga cya Kivu hafi aho
Umutuzo Lodge ifite abakozi bita ku bashyitsi kuva bahageze kugeza batashye
Muri serivisi Umutuzo Lodge itanga harimo icumbi
Umutuzo Lodge igizwe n’inzu esheshatu zose zireba ku Kiyaga cya Kivu, zirimo n'izakira imiryango
Imisozi y'i Rutsiro n'Ikiyaga cya Kivu byongera ubwiza bwa Umutuzo Lodge
Ibikoresho byinshi byubatse inzu za Umutuzo Lodge bikomoka mu Rwanda
Ni ahantu haba hatuje, hari ibiti bitanga umwuka mwiza kandi byiza
Iyo izuba rirasa cyangwa rirenga, abashyitsi bifuza gufata ifoto y'urwibutso
Mu masaha y'ijoro, Umutuzo Lodge iba ifite indi sura
Philippe Velings mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE yasobanuye ko Rwanda Day yitabiriye ariyo yatumye yiyemeza gushora imari mu Rwanda
Ushobora kubona inyamaswa zirimo inyoni, uducurama n'inkende hafi ya Umutuzo Lodge
Iki gice gikoreshwa nka restaurant ya Umutuzo Lodge
Kimwe mu birwa byegereye Umutuzo Lodge
Abahahuriye baba basabana, baganira u Rwanda
Aho uri hose uba witegeye Ikiyaga cya Kivu
Ubwiza bwaho izuba rirenga
Ni ahantu heza ho gusomera igitabo kuko hatuje cyane
Abenshi baharuhukira baturuka i Burayi
Nta hantu heza ho gufatira amafunguro nk'aha
Amashyamba meza y'i Rutsiro akikije Umutuzo Lodge
Ibiribwa bategura biba byeze inyuma y'urugo
Abakeneye ibitoki, imineke n'urwagwa babibona hafi
Umutuzo Lodge ihinga imbuto zera muri iki gice zirimo inanasi
Ibikoresho byinshi bikorwa n'abanyabugeni bo muri Rutsiro
N'ibikoresho byinshi byubakishijwe izi nzu byavuye muri aka Karere
Rwanda Day yabereye i Bonn yatumye Philippe Velings agira icyizere cyo gushora imari i Rutsiro

{{ {Amafoto na Video: Kasiro Claude, Gisubizo Isaac na Ganza Kelly Clovis} }}