Muri uku kwezi izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,1%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,8%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,6%.
Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 7,8% naho ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,4%.
Iyi raporo kandi igaragaza ko ugereranyije Werurwe 2026 na Werurwe 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,4%.
Ni mu gihe mu cyaro ibiciro byiyongereyeho 6,7% ugereranyije na Werurwe 2025, mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2026 byari byiyongereyeho 7%.
Impamvu izamuka ry’ibiciro mu cyaro riba riri hasi ugereranyije no mu mijyi ni uko mu cyaro nk’ibiribwa badakunda kubihaha kuko babyihingira, ndetse hari n’ibintu badakoresha cyane ugereranyije n’abantu batuye mu mijyi.






Loading comments...
Leave a comment