Iki kigo cyatangiriye muri Tanzania kizwi cyane mu gufasha ibigo by’imbere mu gihugu na mpuzamahanga kumenyekana kurushaho.

Cyamaze kwiyandikisha mu Rwanda, gikorera muri Norrsken House Kigali, igicumbi gihangirwamo udushya. Norrsken House Kigali ihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga y'ikoranabuhanga rigamije gukemura ibibazo byugarije Isi.

Umuyobozi Mukuru wa Serengeti Bytes, akaba n’uwayishinze, Kennedy Mmari, yavuze ko kwinjira ku isoko ry’u Rwanda bibafasha kugera ku ntego z’igihe kirekire zo kurema impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri Afurika.

Ati “U Rwanda rufite uburyo bw’imikorere twahoze twifuza gukoreramo, aho guhanga ibisha bidashishikarizwa abantu, ahubwo bishinze iminsi. Kuza gukorera aha bifite byinshi bivuze, birimo gufatanya n’igihugu gishyize imbere guhanga udushya mu bikorwa byose.”

Yahamije ko muri Norrsken House Kigali ari ho bashobora gukorana n’abafatanyabikorwa babo, ba rwiyemezamirimo bahuje intego yo guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Serengeti Bytes, Michael Mallya, yavuze ko kugera ku isoko ry’u Rwanda ari intangiriro yo kwagura ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika.

Ati “U Rwanda ni ahantu heza ho gushyirira mu bikorwa imishinga minini, kandi bihuye n’abo turi bo. Kwagurira ibikorwa byacu aha ni amahirwe yo kubaka Afurika twifuza, ihanga ibishya, ihujwe n’ikoranabuhanga kandi yigira.”

Serengeti Bytes iri mu bigo byahize ibindi mu guhanga ibishya muri Tanzania binyuze mu marushanwa ya The Tanzania Digital Awards na The Tanzania Changemakers Magazine yose ateza imbere impano z’Abanyafurika no guhanga ibishya bifitiye akamaro abaturage.

Iki kigo cyiyongereye ku bindi byinshi bikorera mu gihugu birimo b’iby’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakoze imishinga y’ikoranabuhanga ifasha gushaka ibisubizo by’ibibazo, bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050 aho ubukungu bw’igihugu buzaba bushingiye ku bumenyi.

Serengeti Bytes yaguriye ibikorwa byayo muri Norrsken House Kigali