Uyu mubiri wasanganywe urupapuro rwa kera rwakozwe mu rufunzo ku gatuza kawo.
Uru rupapuro rwari rwanditseho igika kimwe cy'umuvugo uzwi cyane w'Ikigereki w’umusizi Homer witwa Iliad.
Si ubwa mbere havumbuwe imibiri nk’iyi ifite inyandiko yashyinguranywe, ariko ni ubwa mbere hatahuwe inyandiko y'ubuvanganzo yakoreshejwe mu gutunganya no kubika umurambo kugira ngo utangirika [embalming process].
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Barcelona baracyagerageza gushakisha impamvu nyayo yatumye ibi bikorwa, bakaba bari kubyigaho bitonze kugira ngo batangiza iyi nyandiko yoroshye cyane.
Ubwo havumburwaga uyu mubiri, Minisiteri y’Ubukerarugendo n'Umurage muri Misiri, yatangaje ko hatahuwe ibituro bitatu byubatswe mu rutare rw’ingwa [limestone].
Imbere muri byo hari harimo imibiri myinshi yatunganyijwe ngo itangirika, aho itatu muri yo yasanganywe agapapuro koroshye cyane ka zahabu ku ndimi zayo, mu gihe undi umwe wari ufite umuringa ku rurimi.
Mu cyumba kimwe, bahasanze icupa ririmo ibisigazwa by'umuntu mukuru, uruhinja, n'inyamaswa yo mu muryango w'injangwe, byatwitswe. Mu cyumba cya kabiri, na ho hasanzwe icupa ririmo ibisigazwa by'abantu babiri n'inyamaswa na byo bimeze nk’ibyatwitswe mbere yo gushyirwa aho.
Mu bihe bya kera mu Misiri, batunganyaga imibiri kugira ngo itangirika kubera ko bizeraga ko buri muntu agira roho, kandi kugira ngo iyo roho ibeho iteka ryose umuntu agomba kuba afite umubiri ituramo.
Gutunganya no kumisha umubiri byafashaga kuwurinda kubora no kwangirika kugira ngo roho ishobore kuwubamo iteka, kuko bumvaga ko iyo umubiri uboze roho ibura aho kuba ikazima burundu.
Mu ntangiriro, uyu muhango ntiwakorerwaga buri wese kuko wari wihariwe gusa na ba Farawo cyangwa abami ba Misiri n'imiryango yabo ya hafi kuko bizeraga ko ari imana.
Kubera ko uyu muhango wahendaga cyane kuwukora bigasaba abifite, uko imyaka yagiye ihita; abayobozi bakomeye, abatambyi, n'abandi bantu b'abakire nabo batangiye kuwukorerwa.
Nyuma y'igihe kirekire cyane, abaturage basanzwe na bo batangiye kujya bakorerwa uyu muhango ariko hakoreshwa uburyo buhendutse kandi bworoheje, rimwe na rimwe banatunganyirizwaga hamwe n’imibiriri y'amatungo yabo bakundaga cyangwa inyamaswa zatanzweho ibitambo.






Loading comments...
Leave a comment