Iyi shusho idasanzwe y’uku Kwezi yagaragaye kuva kwatse hagati ya Saa 18:15 na Saa 18:30, ndetse biteganyijwe ko bikomeza kugeza kuzimye hagati ya Saa 05:30 na Saa 06:00.
‘Supermoon’ ibaho igihe Ukwezi kugaragara kuzuye ariko bigahurirana n’uko kuri hafi y’Isi cyane, mu nzira guhoramo yo kuyizenguruka. Iki gihe Ukwezi kugaragara ari kunini kandi kwaka cyane.
Kuva umwaka wa 2025 watangira ni ubwa gatatu Ukwezi kuzaba kugaragaraye muri iyi shusho. Biteganyijwe ko ‘Supermoon’ izongera kubaho ku wa 3 Mutarama 2026.



Amafoto: Nzayisingiza Fidèle





Loading comments...
Leave a comment