Ukibyuka mu gitondo ugashyira ibirenge hasi, rukuruzi y’Isi itangira gukurura umubiri wawe.

By’umwihariko izi mbaraga zibasira cyane urutirigongo rwawe rugizwe n’amagufa mato 24 azwi nka ‘vertebrae’.

Urutirigongo rw’umuntu ruba rugizwe n'amagufa 33 iyo akiri muto, gusa nyuma yo gukura amwe muri yo arihuza, agasigarana 24 ashobora kunyeganyega, n’ibindi bice bya ‘sacrum’ na ‘coccyx’ bigizwe n’amagufa adashobora kuva aho ari.

Hagati y'aya magufa anyeganyega habamo ingasire ziyahuza ziba zirimo amatembabuzi, zizwi nka ‘intervertebral discs’.

Ku manywa iyo ugenda, cyangwa wiruka cyangwa wicara, uburemere bw'igice cyo hejuru cy'umubiri wawe butsikamira za ngasire bukabifashwamo cyane na za mbaraga za rukuruzi.

Ibi bintuma ya matembabuzi aba ari muri izi ngasire agenda avamo gake gake zikamera nkaho ziri kwikamura bigatuma ziba nto zikika. Ibi byitwa ‘spinal compression’ mu Cyongereza.

Iyo izi ngasire zigenda zika, bituma urutirigongo rwawe rwose ruba rugufi. Iyo igihe cyo kuryama mu ijoro kigeze, kenshi uba wabayeho mugufi centimetero imwe cyangwa ebyiri, ugereranyije n’indeshyo wari ufite igihe wabyukaga.

Iyo uryamye ibi birahinduka. Kubera ko uba urabambaraye ku buriri, za ngufu za rukuruzi zikurura umubiri wawe iyo uhagaze ntiziba zigihari. Bivuze ko urutirigongo rwawe ruba rutagitsikamiwe.

Ibi bituma za ngasire zongera kwisubiza ya matembabuzi, ku buryo zongera gusubirana ingano yazo isanzwe.

Ubu buryo usubirana indeshyo yawe bwitwa ‘osmotic imbibition’. Urutirigongo rusubirana ingano yarwo, ku buryo mu gitondo iyo ubyutse uba wasubiranye indeshyo yawe isanzwe, ugahita utangira urugendo rwo kongera kuba mugufi ho gato.

Ijoro rigera umuntu yabayeho mugufi ugereranyije no ku manywa
Mu ijoro ingasire zihuza amagufa y'urutirigongo rwawe zisubirana amatembabuzi yazo

Amafoto yabonetse hifashishijwe AI