Ni amakoraniro yatangiye ku wa 5 Kamena 2026, azajya amara iminsi itatu.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Régis yavuze ko abantu bose baba bifuza kugira ibyishimo.

Ati “Nta muntu n’umwe utifuza kugira ibyishimo. Umutwe w’ikoraniro ry’uyu mwaka uzibanda ku kuntu twagira ibyishimo n’uko twakomeza kubigira. Abazitabira bose bazabona uko bagira ibyishimo bituruka ku ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza.”

Muri iryo koraniro rifite umutwe uvuga ngo “Ushobora kugira ibyishimo iteka ryose”, hazatangwamo ibiganiro mbwirwaruhame ku ngingo zirimo kwibaza niba kugira ibyishimo byinshi iteka ryose bishoboka, icyatuma abantu batishima n’igituma abantu bahangayitse.

Muri iryo koraniro hazerekanwa igice cya kane, icya gatanu ndetse n’icya gatandatu bya video y’uruhererekane ifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu” bizerekanwa mu minsi itatu y’iryo koraniro.

Ibice byose uko ari 18 by’iyo videwo y’uruhererekane, bigaragaza ubuzima bwa Yesu Kristo n’umurimo wo kubwiriza hashingiwe ku nkuru z’amavanjiri. Igice cya mbere cyasohotse mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 2024 naho icya kabiri n’icya gatatu byasohotse mu 2025. Gahunda yo kuwa Gatandatu izaba ikubiyemo n’umubatizo.

Umwaka ushize, Abahamya ba Yehova bateguye amakoraniro y’iminsi itatu arenga 6000 mu ndimi zirenga 500 afite umutwe ugira ito “Korera Imana mu buryo yemera” kandi abarenga miliyoni 12 barayitabiriye hirya no hino ku Isi.

Hari hakubiyemo amakoraniro mpuzamahanga 19 yabereye mu bihugu 13 harimo n’u Rwanda. Ikoraniro mpuzamahanga ryabereye mu Rwanda ryakiriwe muri Sitade Amahoro ryitabirwa n’abarenga 42.000 harimo 3.000 bari baturutse mu bindi bihugu.

Abahamya ba Yehova bari mu makoraniro aho basuzuma uko bagira ibyishimo bihoraho binyuze mu kubahiriza ibikubiye muri Bibiliya
Bazareba filimi yitwa "Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu"