{Itorero rya ADEPR ryabatije urubyiruko rugera kuri 920 mu rwagiye kugororerwa ku kigo ngororamuco cya Iwawa mu ntara y’Uburengerazuba kuwa 27 Mutarama 2015, ababatijwe bahamya ko bagiye kuba imbuto muri rubanda bakora ibikorwa byiza kuko baretse ibibi bahozemo.
}
Abasore babatijwe bihamiriza ko bahoze mu bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubwambuzi, ubujura, ubutekamutwe, ubusambanyi n’ibindi byatumye bajyanwa kwigishirizwa imico myiza Iwawa.

Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri ADEPR Kwizera Emmanuel yabwiye IGIHE ko ababatijwe bafashe icyemezo ko nibagera nibagera iwabo bazakomeza kwitwara neza, bakavuga ko bazavamo Abaririmbyi muri korari, Abadiyakoni, Abakora isuku mu nzu y’Imana, n’Abavugabutumwa.
Pasiteri Antoine Twagirimana ukurikiranira hafi uru rubyiruko , yatangaje ko ku ikubitiro mu mwaka wa 2012 habatijwe 231 hakirwa 20 bari baraguye, mu mwaka wa 2013 habatizwa 384 hakirwa 37.

Mu mwaka wa 2014 habatijwe 95 hakirwa 23, muri uyu mwaka wa 2015 habatijwe 80 hakirwa 26. Abamaze kubatirizwa Iwawa ni 790 aho hakiriwe n'abandi 130 bari baraguye.
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n'amahugurwa mu kigo cya Iwawa, Bizimana Servilien yagize ati, "Uru ni urubyiruko ruba rwaranyuze mu buzima bugoye, tugira gahunda y'amateraniro dukurikije n'imyemerere ya buri wese kuko buri mwana arisanzura agasengera aho ashatse mu idini yemera kuyoboka dore ko Abenshi baza hano baratangiye gusenga bakagwa. "

Mu rubyiruko rukabakaba 2000 ruri kugororerwa Iwawa, abagera kuri 420 basengera mu Itorero rya ADEPR.







Loading comments...
Tanga igitekerezo