{Abagore bibumbiye mu matsinda y’ubuhinzi n’ubworozi, borojwe na ADEPR amatungo arimo inka, ihene n’ingurube, yose afita agaciro ka miliyoni zikabakaba makumyabiri n’icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.}

Bitewe n’uko mu buhinzi hakenerwa ifumbire y’imborera, bagakenera amata, amavuta n’ibindi bikomoka ku matungo, itorero rya ADEPR ryavuze ko ari biri mu byatumye yoroza abagore bo mu Karere ka Kamonyi, Nyabihu na Muhanga. Aba bagore bafite umwihariko mu guhinga imboga, karoti, amashu, ibitunguru n’izindi.

Umwe mu bagore 40 bagize itsinda ryahawe inka icyenda, risanzwe rikorera mu Karere ka Muhanga witwa Venansiya yavuze ko inka yahawe izamugirira akamaro gakomeye, mu kurera abana babiri afite.

Yagize ati“Kubana n’abana banjye nta mugabo ngira bituma tugira ibintu byinshi dukenera mu rugo. Inka itanga intungamubiri z’ingenzi ziboneka mu mata, uyifite afumbiza imirima ye bityo akeza byinshi kandi byiza. Yongera umutungo w’umuntu iyo yororotse ikabyara izindi. Inka kandi mu muco nyarwanda ikobwa abageni. Turashimira ADEPR ko idukenuye.”

Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubukungu muri ADEPR, Mutuyemariya Christine, yashimiye aya matsinda i Muhanga,

Yagize ati “Ndabashimira cyane nk’ababyeyi kuko mushishikazwa cyane no guhuza ibitekerezo byanyu byubaka kugira ngo bibagirire umumaro mwibumbiye mu matsinda. Ikigamijwe cyane ni ukugira ngo umugore nawe agire umumaro mu iterambere rirambye no kubaka igihugu, kandi ntiturobanura dushingiye ku madini ku botworoza. Ariko tugomba guhora twibuka rya jambo rivuga ko umugore yakuwe mu mugabo, tukubahana mu muryango.”

Kamugisha Nascene, Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa muri ADEPR, yatangaje ko muri ibi bikorwa, hamaze gutangwa inka icyenda mu Karere ka Muhanga i Nyabisindu, n’izindi 7 mu Karere ka Nyabihu i Jenda. Muri Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika hatanzwe ihene 152, mu murenge wa Musambira hatangwa ingurube 50, i Rutibwe hatangwa ingurube 75. Ayo matungo yose afite agaciro ka miliyoni zigera kuri 29.