Inteko rusange yemeje ko ADEPR-PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ari Ururembo rwa gatandatu mu ndembo zigize Itorero ADEPR, ruyobowe na Rev. Karangwa John wungirijwe Rev. Nyirimpeta Anastase.
Hemejwe ko umukristo wa ADEPR uzajya ajya muri Uganda, kwiga cyangwa gukorerayo, azajya ahabwa urwandiko rw’Itorero rutuma yakirwa muri ADEPR ishami rya Uganda.
Ubusanzwe indembo za ADEPR zari eshanu, harimo urw'Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba, Iburengerazuba ndetse n'Umujyi wa Kigali.
Kugeza ubu, Itorero ADEPR rimaze kugira abakirisitu bagera ku bihumbi 10,000,muri Uganda babarirwa mu turere dutandukanye.
Biro Nyobozi ya ADEPR kandi yamurikiye Inteko rusange ko Umushumba w’Itorero ry’Akarere rya Kirehe ari Rev. Niyonzima Alexis wasimbuye Rev. Karangwa John wahawe kuyobora ururembo rushya.
Inteko rusange yakiriye raporo y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016, abajyanama bamaze kuyitangaho ibitekerezo iremezwa.
Ibyashimwe nk'ibyagezweho muri 2015…..
Umuvugizi wa ADEPR yashimye abakirisitu bagaragaje ubwitange mu iyizihizwa rya yubile y'imyaka 75 itorero rimaze yabaye tariki ya 21 Ugushyingo 2015.
Ati "Ibi byahesheje ishema Itorero ryacu haba mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga. Abasaga ibihumbi mirongo ine (40,000) bitabiriye yubile tukaba kandi twari dufite n’abashyitsi baturutse muri Amerika, Canada, Ubwongereza, Uburusiya, Ukraine, Sweden, Finland, Tanzania, Niger, Nigeria, Burundi, Congo na Uganda. Ibi turabishimira Imana ku bw’umubano mwiza dufitanye n’andi matorero mu bindi bihugu."
Rev.Past. Sibomana yavuze ko mu mwaka ushize hakozwe ibiterane by’ivugabutumwa byahuje urubyiruko, abagore, abanyamasengesho, abanyeshuri ndetse n’ibindi byiciro hagamijwe guhembura Itorero.
Mu biterane byagiye bibera hirya no hino n’ivugabutumwa ryakozwe mu mwaka wa 2015 byatanze umusaruro ushimishije kuko abagera ku 59,866 biyongereye ku Itorero.
Hashimiwe Pastor David Kehler na madamu we Lynn baturutse muri Canada ku bwitange bagira mu guhugura abakozi b’Imana mu bijyanye n’ubuyobozi n’ubujyanama, ndetse na Misiyoneri Rev. Kim Oh Young wo muri Korea, wafashije mu kubonera ADEPR inkunga yatanzwe n’amatorero yo muri Korea hubakwa urusengero rwa Mukuyu muri Gasabo.
Itorero kandi ryubakiwe ishuri n’abagiraneza baturuka mu gihugu cy’Ubwongereza bagize umuryango witwa “Hand Around the World” rifite agaciro ka miliyoni 39 z'amafaranga y'u Rwanda harimo n’ikibuga cya Basketball bubakiwe.
Itorero ryakoze ibikorwa byo kwita ku batishoboye batangirwa ubwisungane mu kwivuza aho abagera ku bihumbi 16,636 babuguriwe, bufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na 49,908,000.
Umwaka wa 2015 usize abapasitori batari bacye n'abakirisitu bapfuye, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa ADEPR.
Abo ni Pastori Kamanzi Raphael wo muri Paruwasi ya Taba (Huye), Pastori Musabwa Jonas wo muri Paruwasi ya Kacyiru (Gasabo), Pastori Semajeri Francois wo muri Paruwasi ya Ryabizige (Rubavu), Rev. Ignace Kayumba wa Paruwasi ya Juru (Bugesera), Pasitori Kabatiza Simon wa Paruwasi ya Gihundwe (Rusizi), Pastori Sibomana Servilien wa Paruwase ya Kagamba (Gicumbi), Rev. Kinihira Silas wa Paruwase ya Rukiri (Gasabo). Ntitwava aha tutavuze ko hari n’abakirisito batari bake twamenye ko bavuye mu mubiri muri 2015. Abo bose dusengere imiryango basize n’Itorero bakoreragamo umurimo." Hafashwe n’umunota wo kubibuka.







Loading comments...
Tanga igitekerezo