{Urubyiruko rwa ADEPR rwibukijwe ko umwanzi azi ko rufite amaraso ashyushye, aho akenshi aba yifuza kubikururira kugira ngo abangize. Umuvugizi wa ADEPR Rev. Sibomana Jean, yatangaje ko u Rwanda ari nka Edeni igomba kurindwa no gukorerwa.}

Ubwo hasozwaga umwiherero w'Urubyiruko rwo muri ADEPR rusaga 470 rwari rwaturutse hirya no hino mu gihugu, hatangajwe ko Ijambo ry’Imana mu Itangiriro 2:15 herekana inshingano 2 zikomeye Imana yahaye umuntu ubwo yamuremaga ikanamuremera Edeni imusaba kuyirinda ndetse no kuyikorera.

Rev. Sibomana yagize ati "Birumvikana ko natwe nk’Abanyarwanda kandi nk’abanyetorero Edeni yacu ari u Rwanda ikaba n’itorero ryacu. Urubyiruko rero rufite imyaka myinshi mu gihugu no mu Itorero ayo ni amahirwe akomeye yo kurushaho gukorera iyo Edeni, ariko kandi n’umwanzi nawe azi ko rufite n’amaraso ashyushye akenshi aba yifuza kubikururira kugira ngo abangize haba mu kubashora mu nzira z’ubusambanyi aho benshi bandurira agakoko ka Sida, mu biyobyabwenge n’ibindi bibi."

Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR ryishimira uruhare rigira mu gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda, aho nko mu burezi higishwa abataragize amahirwe yo kumenya gusoma, kubara no kwandika aho ubu hari amasomero 2835 mu gihugu, amashuri abanza 162, ayisumbuye 56, dore ko kuva ku itariki 26 Mutarama 2015 hazafungurwa ikigo cyigisha imyuga iciriritse n’ubumenyingiro i Muhanga ari cyo CIP (Christian Integrated Polytechnic) kizigisha ibijyanye n'amahoteli cyakira abarangije ikiciro rusange, kikazanakomeza kwaguka kikaba na Kaminuza nk'uko byatangajwe nk'uburyo buzazamura urubyiruko.

Depite Mukasine Marie Claire wari umushyitsi Mukuru, yasabye ko Abanyarwanda bayoborwa n'Imana, ati "Edeni yacu ni u Rwanda, ni umuryango turimo, ni Itorero, dukwiriye kuyishakira aho hose turi. Dushobora kubaka u Rwanda rukaba Edeni, rukaba paradizo. Duhindure igihugu cyacu Edeni kandi tubikoreye kuko wambariza Imana ku ishyiga ikagusiga ivu."

Akomeza ati "Tugira amahirwe y'uko mwasobanukiwe, mwahisemo neza iyi nzira yo kuyoboka no kumvira Imana, ariko turifuza ko n'indangagaciro z'umunyarwanda zimakazwa kuri buri wese, tuyoborwa n'umwuka w'Imana kuko ubwami bw'Imana buratwaranirwa."

Nyuma yo gusengera komite nshya izayobora urubyiruko rwa ADEPR mu gihe cy'imyaka itatu, urubyiruko rwanatanze inkunga yo gufashisha abaturage 500 batishoboye mu kubona ubwisungane mu kwivuza.