{Akayabo ka miliyoni 96, 091 660 Frw niyo mafaranga amaze kugenda ku rusengero rwatashywe n'abakirisitu ba Paruwasi ya ADEPR Muyange, mu Karere ka Nyagatare.}
Iyi Paruwasi ifite abakirisitu 1623 yatangiye kubakwa mu 2011, ifite inzu 4 zigerekeranye, zirimo ibiro by'abayobozi b'Abakirisitu, hasi (muri Cave) hakaba amacumbi bararamo.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Jean Sibomana, yasabiye umugisha imbaraga z'abakristo baturutse hirya no hino bashyize hamwe bakubaka urwo rusengero
Yagize ati "Waba warazanye itafari, umucanga, warubatseho umunsi umwe, waba warasenze, waba warakoze ubuvugizi, (…..) Imana ibahe umugisha kuko abazaza nyuma yanyu bazabashimira ko mwakoze igikorwa cy'indashyikirwa.”

Umuvugizi Wungirije ushinzwe Ubuzima bw'Itorero muri ADEPR, Rwagasana Tom, nawe yashimiye abakirisitu, kuko azi neza ko hari abagiye bagira impungenge ko iyo nyubako y’igorofa izuzura, ariko ubu ikaba itashywe.
Abakirisitu bayubatse bakusanyije amafaranga yo kuyubaka abenshi ni abahinzi n’abaorozi.
Musabyimana Charlotte, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, yashimye ibyo abo bakirisitu bigejejeho.
Yagize ati "Akarere n'Intara turabashimira ko mwubatse urusengero rujyanye n'icyerekezo, mukarushyira no ku muhanda kuko n'andi matorero azabigiraho, bakirisitu ba ADEPR, mwaduhesheje ishema. Mwakoze neza kuko mugomba gusengera Imana ahantu hasa neza, 'roho ziza mu mubiri muzima."





Loading comments...
Tanga igitekerezo