Ni amasezerano y’imikinoranire yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, ku cyicaro cya FERWACY giherereye muri Stade Amahoro.

FERWACY yari ihagarariwe na Perezida wayo Ndayishimiye Samson mu gihe Akarere ka Rusizi kari gahagarariwe n’Umuyobozi wako Sindayiheba Phanuel.

Uretse Tour du Rwanda ihasorezwa cyangwa ikahatangirira kuva mu 2016, Akarere ka Rusizi kaherukaga kwakira isiganwa ry’amagare ry’imbere mu gihugu mu myaka 10 ishize.

Icyo gihe Nsengimana Jean Bosco wakiniraga Bike Aid yo mu Budage, yegukanye agace k’isiganwa ritegura Tour du Rwanda, kavuye i Karongi kerekeza i Rusizi ku ntera y'ibilometero 115,6.

Ndayishimiye Samson uyobora FERWACY, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ahishura ko ubufatanye bagiranye bushobora kurenga kwakira “Race to Remember” ya 2026 gusa.

Ati “Meya yabivuze neza ko baje kurambagiza, natwe tugira siporo nyinshi, dushobora gusubirayo tukajyanayo Mountain Bike cyandwa irindi siganwa rya Road Race, mwumvise ko bafite imihanda myinshi kandi hari n’indi bari gukora.”

Yongeyeho ko mbere yo gukina amasiganwa ategerejwe mu mpera z’iki cyumweru, abakinnyi bazajya bafata umwanya wo kwibuka bakanasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Meya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko bahisemo kwakira “Race to Remember” nyuma yo kubona uburyo Abanya-Rusizi bakunda umukino w’amagare.

Ati “Tour du Rwanda ihagaze twarebye uburyo Abanya-Rusizi bakunda umukino w’amagare, tureba uburyo bawishimira, turavuga tuti ‘ni gute twakora tukabona umwihariko w’amagare iwacu?’ Noneho dutekereza kuba twabihuza na Race to Remember, tuganira na FERWACY.”

Ubusanzwe Isiganwa ryo Kwibuka ryajyaga riba umunsi umwe kandi rigasorezwa i Kigali. Meya Sindayiheba yavuze ko impamvu iry’uyu mwaka bifuje ko ryaba iminsi ibiri ari ukugira ngo bahuze ubuyobozi, abaturage n’umunezero.

Ati “Mu minsi ya kera bafataga Rusizi nko hakurya y’ishyamba, ariko igikorwa nk’iki cya Race to Remember cyitabirwa na benshi, cyibutsa abantu ko Rusizi ari mu Rwanda kandi u Rwanda rwuje umutekano n’amahoro. Ikindi ni uko iyo habaye igikorwa nk’iki turacuruza mu byiciro byose. Icya gatatu ni ukureshya Tour du Rwanda y’ahazaza ngo izatinde iwacu.”

Umunsi wa mbere w'isiganwa uzava i Karongi usorezwe i Rusizi mu gihe ku munsi wa kabiri, abakinnyi bazazenguruka i Rusizi.

Biteganyijwe ko iri siganwa rizitabirwa n’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abari munsi y’imyaka 19 mu bahungu n’abakobwa.

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2025, aho ryahagurukiye kuri Canal Olympia ku i Rebero, abakinnyi bagakatira i Nemba mu Bugesera mbere yo gusubira ku i Rebero [i Kigali], ryegukanywe na Ikundabayo Roben mu bagabo na Nzayisenga Valentine mu bagore.

FERWACY n'Akarere ka Rusizi byashyize umukono ku masezerano y'iyi mikoranire kuri uyu wa Kabiri
Ndayishimiye Samson uyobora FERWACY na Sindayiheba Phanuel uyobora Akarere ka Rusizi, bamaze gushyira umukono ku masezerano
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kuba isiganwa rya "Race To Remember" rizabera mu Ntara y'Iburengerazuba
Meya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko urukundo abatuye aka Karere bakunda umukino w'amagare byatumye bashaka gukorana na FERWACY

Amafoto: Umwari Sandrine