Iyi Shampiyona yari imaze imyaka ibiri idakinwa, yongeye gutegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare (UCI Regional Satellite Center Musanze yahoze ari Africa Rising Cycling Center).

Abakinnyi bayitabiriye mu byiciro bitandukanye bazengurutse intera y’ibilometero 3,1 mu Murenge wa Nyange na Kinigi, aho bahagurukiraga muri UCI Regional Satellite Center akaba ari na ho basoreza.

Mu bagore bakinnye intera y’ibilometero 24,8 aho bazengurutse inshuro umunani, isiganwa ryegukanywe na Iragena Charlotte w’Ikipe ya Ndabaga Women Cycling Team nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 29 n’amasegonda 57.

Yakurikiwe na Neza Violette wa Komera Cycling Team amusize iminota 26 naho Ahishakiye Claudine na Ingabire Domina ba Bugesera Cycling Team bakurikiraho mu myanya ine ya mbere.

Imyanya itatu yakurikiyeho yegukanywe na Uwimbabazi Kelly (Komera Women Cycling Team), Abigayire Antoinette (Bugesera Cycling Team) na Ntakirutimana Martha (Ndabaga Women Cycling Team).

Mu bagabo bakinnye intera y’ibilomerero 30,1 ingana no kuzenguruka inshuro 10, hatsinze Banzi Bukhari wa Twin Lakes Cycling Academy akoresheje isaha, iminota 31 n’amasegonda 32.

Yakurikiwe na Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay yasize iminota ine n’amasegonda 38 naho Muhoza Janvier wa Karongi Vision Sports Center aba uwa gatatu yasizwe iminota itanu n’amasegonda 31.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Team Rwanda’, Byukusenge Patrick usanzwe ukinira Java-InovoTec, ari mu bitabiriye iri siganwa adakunze kugaragaramo ariko yasoreje ku mwanya wa 10, inyuma y’abandi barimo Habimana Félix, Dukuzumuremyi Kevin, Rugemintwaza Janvier, Nizeyimana Fiacre, Irimaso Jean Felix na Ishimwe Idrissa.

Mu bangavu hatsinze Uwizeyimana Uwase Ancille wa Bugesera Cycling Team wakurikiwe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga Cycling Team, Murekatete Emelyne wa Komera Women Cycling Club, Iradukunda Raissa na Kanyange Emelyne ba Bugesera Cycling Team mu myanya itandatu ya mbere.

Mu ngimbi zakinnye intera y’ibilometero 18,6 nk’uko byagenze kuri bashiki bazo, hatsinze Muhawenimana Rafiki Jonathan wa Cine Elmay Cycling wakoresheje iminota 58 n’amasegonda 47, akurikirwa na Nkurikiyinka Jackson wa Benediction Banafrica Team amusize amasegonda 48 mu gihe Ishimwe Jean d’Amour wa wa Bugesera Cycling Team yabaye uwa gatatu yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 47.

Kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa cyenda hasoreje Gisubizo Issa (Les Amis Sportifs), Twajamahoro Eloi (Nyabihu Cycling Team), Mutabazi Eric (Cine Elmay), Tuyishimire Jado Fils (Bugesera CT), Niyogisubizo Regis (Bugesera Cycling Team), Byusa Pacifique (Les Amis Sportifs) na Iradukunda Janvier (Cine Elmay).

Iyi Shampiyona y'Igihugu y'Amagare yo mu Misozi yaherukaga gukinwa mu 2023 ubwo yegukanwaga na Habimana Jean Eric mu bagabo na Mwamikazi Jazilla mu bagore.

Kuri iyi nshuro, biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka. Ni nyuma y’uko yamaze gushyirwa mu marushanwa yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), aho abayegukanye bazajya bitabira Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike uyu mwaka izabera muri Côte d’Ivoire muri Gicurasi.

FERWACY na UCI Regional Satellite Center Musanze (yahoze ari Africa Rising Cycling Center) bimaze iminsi bitegura amarushanwa ya Mountain Bike, aho mu 2025 hakozwe abiri ya Virunga Mountain Bike Series.

Abakinnyi bahagurutse ndetse basoreza muri UCI Regional Satellite Center Musanze yahoze ari Africa Rising Cycling Center
Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Ruyonza Arlette, atangiza isiganwa
Shampiyona y'Igihugu ya Mountain Bike yamaze gushyirwa mu masiganwa yemewe na UCI
Abakinnyi bazengurutse mu bice biri hafi y'ibirunga
Banzi Bukhari yishimira intsinzi yabonye mu cyiciro cy'abagabo
Iragena Charlotte yegukanye Shampiyona y'Igihugu ya Mountain Bike mu bagore
Byukusenge Patrick yakinnye isiganwa rya Mountain Bike ariko ntiyahiriwe nk'uko bijya bigenda mu masiganwa yo mu muhanda ya Raod race
Banzi Bukhari (hagati), Nshutiraguma Kevin (wabaye uwa kabiri) na Muhoza Janvier ni bo batsinze mu bagabo no mu baterengeje imyaka 23
Iragena Charlotte (hagati), Neza Violette (ibumoso) na Ahishakiye Claudine (iburyo) bitwaye neza mu bagore
Iragena Charlotte mu mwambaro w'umukinnyi wegukanye Shampiyona y'Igihugu
Byari ibyishimo kuri Muhawenimana Rafiki Jonathan wegukanye Shampiyona y'Igihugu ya Mountain Bike mu ngimbi
Uwizeyimana Uwase Ancille watsinze mu bangavu