Rwanda Cycling Cup ni amarushanwa y’imbere mu gihugu ategurwa na FERWACY buri mwaka, mu byiciro by’abagabo, abagore, abatarengeje imyaka 23, ingimbi n’abangavu.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, ni bwo habaye igikorwa cyo kongera amasezerano hagati y’iri Shyirahamwe n’Uruganda Ingufu Gin Ltd, cyabereye kuri Delight Hotel.

Mu bikubiye mu masezerano mashya harimo ko buri mwaka, uru ruganda ruzajya rutegura amasiganwa abiri yihariye yiswe "Ingufu ni igare".

Umuyobozi Mukuru wa Ingufu Gin Ltd, Ntihanabayo Samuel, yavuze ko bishimiye gukomeza gukorana na FERWACY mu myaka itatu iri imbere.

Ati “Turi uruganda rumaze imyaka 10 rutangiye imirimo yo kwenga inzoga zo mu bwoko bwa ‘liqueur’, nyuma twahisemo gushyigikira umukino w’amagare kuko twumvaga tuwukunze. Uyu munsi twasinye amasezerano ya kabiri kuko aya mbere yari amaze imyaka itatu.”

Yakomeje agira ati “Igare ni ingufu nk’uko ingufu ari igare. Dufite amahirwe kuba turi kumwe n’umukino w’amagare kandi n’abakinnyi b’amagare bakunda uruganda rwacu kuko tubashyigikira cyane.”

Ingufu Gin Ltd imaze imyaka itatu iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda, uyu mwaka yahembye umukinnyi wahatanye kurusha abandi kuri buri gace.

Umuyobozi Mukuru wa Ingufu Gin Ltd, Ntihanabayo Samuel (iburyo) na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, bashyira umukono ku masezerano
FERWACY na Ingufu Gin Ltd bimaze imyaka itatu bikorana, byongereye amasezerano y'imyaka itatu