Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, ni bwo hashyizwe hanze urutonde rwa burundu rw’abemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWACY ateganyijwe ku wa 31 Gicurasi 2026.

Ku mwanya wa wa Perezida wa FERWACY, hari hiyamamaje Nosisi Gahitsi Toussaint Paul watanzwe n’ikipe ya Les Amis Sportifs nk’umunyamuryango w’iri syirahamwe.

Gusa Gahitsi ntabwo yakomeje ibikorwa byo guhatanira kuyobora iri shyirahamwe, kuko ikipe yamutanze yari yatanze n’undi mukandida ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, bemeranya gusigara ari wo bahatanira.

Uyu mwanya watanzweho kandidatire ya Makuza Clement Anastase Rwigimba wa Les Amis Sportifs, ari na we rukumbi uwuriho nyuma y’uko Mpatswenumugabo Jean Bosco na we akuyemo kandidatire ku mpamvu ze bwite.

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda 2026, ari na we watanzwe na Bugesera Cycling Team, ni we rukumbi uziyamamariza FERWACY.

Abandi bari ku rutonde rwa burundu, ni Niyonzima Gildas na Umuhoza Ange Belyse bazahatana ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri.

Ruyonza Arlette wari Umunyamabanga wa FERWACY muri Komite icyuye igihe, yongeye gutanga kandidatire kuri uyu mwanya, ku w’Umubitsi hatangwa iya Katabarwa Daniel na we wari uwusanzweho, naho ku mwanya w’umugenzuzi hari Bizimana Albert.

Abajyanama baziyamamaza ni Karambizi Rabini-Hamim wari usanzwemo, Nsengumuremyi Florent, Mupenzi Christophe Rene, Ntembe Jean Bosco na Nsengiyumva Jean Claude.

Kwiyamamaza bizatangira kuva ku wa 24 kugeza kuri 30 Gicurasi, amatora abe ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, hahite hanatangazwa abayobozi bashya ba FERWACY mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

Komite Nyobozi icyuye igihe muri FERWACY yayoborwaga na Ndayishimiye Samson, yari yatowe mu Ugushyingo 2023 kugira ngo isoze manda yari yaratorewe komite yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert aziyamamaza wenyine ku mwanya wo kuyobora FERWACY
Nosisi Gahitsi Toussaint Paul yakuye kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa FERWACY