Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, nyuma y’abiri yabaye mu 2025, ryabaye ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, kuri Field of Dreams mu Karere ka Bugesera ahahuriye abana 180 bakina umukino w’amagare mu Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’ababyeyi babo.
Abana bitabiriye iki gikorwa basanzwe babarizwa mu gahunda ya “Power to Pedals” aho Ikipe ya Bugesera Cycling Team ikorana n’abafatanyabikorwa bayo barimo Akarere ka Bugesera, Gasore Serge Foundation, Right To Play Rwanda, Cooko-Inkoko koko n’Ikipe ya NSN Cycling Team.
Amasiganwa yabaye yahuje abana bari mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11, 13, 15, 17 na 19, aho muri iki cyiciro cya nyuma hatsinze Ishimwe Jean d’Amour wakurikiwe na Iduhamahoro Valentin na Bukuru Innocent mu bahungu naho mu bakobwa hatsinda Kanyange Emelyne wakurikiwe na Uwase Uwizeyimana Ancille na Mutuyimana Céline.
Mu batarengeje imyaka 17, hatsinze Tumukunde Carine mu bakobwa na Niyogisubizo Régis mu bahungu naho mu batarengeje imyaka 15 hatsinda Uwababyeyi Alice mu bakobwa na Iradukunda Kévin mu bahungu.
Ni mu gihe mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Akarabo Keza Kerenia na Iraduka Rodrigue naho mu batarengeje imyaka 11 hagatsinda Manzi Cyubahiro na Mutuzo Nollia.
Ubuyobozi bwa Bugesera Cycling Team buvuga ko iki gikorwa “kigamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu mukino wo gusiganwa ku magare” hagamijwe “kongera ubukangurambaga mu babyeyi, abayobozi n’abantu batandukanye kugira ngo abana barimo abakobwa bakundishwe uyu mukino.”
Nyuma yo gushingwa kw’iyi kipe n’Akarere ka Bugesera gafatanyije na Gasore Serge Foundation, yabonye abafatanyabikorwa barimo Right Play yagize uruhare rukomeye mu kuzamura abana iyi Bugesera Cycling Team yigisha umukino w’amagare, bava kuri 46 bagera ku 180 barimo abo mu mirenge yo hafi y’aho iba mu Murenge wa Ntarama.
Abana bitwaye neza muri iri rushanwa bahembwe ibirimo inkoko yo kurya.
Gahunda ya “Power to Pedals” yatangiye muri Mutarama 2025, ibarizwamo abana 180 barimo abakobwa bangana na 60%, bose bari hagati y’imyaka 11 na 20.
Biteganyijwe ko ikindi gikorwa cya “Play Day” kizaba tariki ya 13 Kamena 2026 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w'Umunyafurika.
























Loading comments...
Tanga igitekerezo