Jazilla w'imyaka 21, ni umwe mu bakinnyi batanu bo muri Afurika bisanze muri iyi kipe. Abandi ni Nesrine Houili wo muri Algérie, Georgette Vignonfodo wo muri Bénin, Serkalem Taye Watango wo muri Ethiopia na Lucie de Marigny-Lagesse wo mu Birwa bya Maurice.
Ni mu gihe abaturuka hanze ya Afurika bari muri iyi kipe ya Centre ya UCI ari Yuldoz Hashimi (Afghanistan), Anna Kolyzhuk (Ukraine), Gabriela López Irreño (Colombia), Florencia Monsálvez (Chili) na Janice Stettler wo mu Busuwisi. Umutoza ni Valentina Scandolara wo mu Butaliyani.
Jazilla wegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo Gusiganwa ku Magare mu muhanda no gusiganwa buri wese ku giti cye inshuro zitandukanye, yabaye uwa kane muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare mu Batarengeje imyaka 23 mu 2024 na 2025 mu gihe kandi yitabiriye Shampiyona y’Isi muri iyo myaka.
Mu 2024, yabaye umugore wa mbere usiganwa ku magare wahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike ubwo yari yabereye i Paris, arushanwa muri Mountain Bike.
UCI WCC Team y’uyu mwaka irimo abakinnyi bafite hagati y’imyaka 18 na 25, ifite intego yo gufasha abakinnyi bakiri bato bafite impano mu bihugu biri gutera imbere muri uyu mukino gukomeza kwitoza no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Abakinnyi batoranyijwe uyu mwaka bafite impano zitandukanye, barimo abakina amasiganwa asanzwe yo mu muhanda (road race) n'abarushanwa masiganwa yo mu misozi (mountain bike).
Mwamikazi Jazilla afite ubuhanga bwihariye mu byiciro byombi, aho mu 2023 yegukanye Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike mu batarengeje imyaka 23.








Loading comments...
Tanga igitekerezo