Tour du Rwanda 2026 yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe, ntiyabaye nziza ku Banyafurika hafi ya bose kuko byasabye gutegereza umunsi wa nyuma ubwo Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yabakuraga mu isoni akegukana Agace ka Munani kakiniwe i Kigali.

Irushanwa ry’uyu mwaka ntiryoheye Abanyarwanda kuko mu bakinnyi 14 bari mu makipe ane (Team Rwanda [5], Benediction Banafrica [5], May Stars [2] na Team Amani [2]), uwasoreje hafi ari Niyonkuru Samuel wabaye uwa 16.

Uyu musaruro watumye bamwe batangira gutebya ko niba koko Tour du Rwanda igiye kongera kuzamurirwa urwego, haba hageze ngo hatangire gushakwa abakinnyi b’abanyamahanga bazahagararira igihugu nk’uko bigenda mu yindi mikino cyangwa hagashakwa ikipe ikomeye yagirana ubufatanye n’u Rwanda akaba ari yo bisunga mu rwego rwo kwirema agatima.

Niyonkuru Samuel (imbere) ni we Munyarwanda wasoreje hafi, ku mwanya wa 16, muri Tour du Rwanda 2026

Tour du Rwanda yaba imaze kurenga Abanyafurika?

Inkuru n’ibiganiro byari kuba bitandukanye iyo Henok Mulubrhan ategukana Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2026, ariko n’ubundi ntacyo byahinduye cyane kuko ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa, Abanya-Burayi bihariye imyanya itatu ya mbere, nta muntu wo ku wundi mugabane ubivanzemo.

Tour du Rwanda yahoze ari irushanwa ryiharirwa n’Abanyarwanda, gusa aho hari mbere ya 2018, mbere y’uko rizamurirwa urwego rikajya ku rwa 2,1 rivuye kuri 2,2.

Kuva icyo gihe, mu 2019, ryabaye iry’Abanya-Eritrea baritwaye inshuro enye kugeza mu 2023 ariko nyuma y’aho umwanya mwiza bagize n’uwa Henok Mulubrhan wabaye uwa kabiri mu 2025.

Mbere y’isiganwa ryabaye ku Cyumweru, nta Munyafurika wari ugatsinze agace ka Tour du Rwanda 2026, ndetse umukinnyi umwe rukumbi wari ufite ijambo ni Umunya-Ethiopia Amaniel Desta wa Team Amani wari ku mwanya wa kane ku rutonde rusange. Uyu yaratunguranye kuko nta wari umuzi.

Abanya-Eritrea 14 bari mu Rwanda mu minsi umunani ishize bahabwaga amahirwe kurusha abandi bakinnyi bose kuko Merhawi Kudus [2019] na Henok Mulubrhan [2023] bari baregukanyeho iri rushanwa.

By’akarusho, Kudus yagarutse i Kigali yambaye umwambaro w’umukinnyi wegukanye Shampiyona Nyafurika ya 2025, aho yari yawambuye Henok wawutwaye inshuro eshatu zikurikiranya.

Kimwe na bagenzi babo banditse ibigwi muri Tour du Rwanda, ntiborohewe kuko Henok Mulubrhan yasoje isiganwa ry’uyu mwaka ari ku mwanya wa 10 asigawa iminota ine n’amasegonda 38 mu gihe Kudus yabaye uwa 14.

Gusa si Abanyafurika gusa bagowe kuko uretse Henok, n’Umudage Oliver Mattheis wari wagarukanye n’Ikipe ya Bike Aid nyuma yo kuba uwa gatatu mu 2025, byarangiye abaye uwa cyenda.

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yakuye Abanyafurika mu isoni, yegukana Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2026

Ni iki cyabaye ikinyuranyo?

Nyuma yo gutsinda Agace ka Munani, Henok Mulubrhan yabwiye Televiziyo Rwanda ati “Mu gitondo nabwiye ikipe yanjye ko nshaka gutsinda iyi ‘étape’, birangiye mbigezeho. Natsinze nk’umukinnyi w’Umunyafurika.”

Uyu Munya-Eritrea w’imyaka 26 yari ahanzwe amaso cyane kurusha abandi muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka kuko iheruka ya 2025 yamuciye mu myanya y’intoki ku munsi wa nyuma ubwo hatakinwaga Agace ka Munani kubera imvura yaguye.

Uyu mwaka yagerageje gutsinda kenshi ntibyamuhira, abakinnyi bari bahanganye bakamutsindira ku murongo ndetse ubwo yaganiraga na IGIHE, yavuze ko abandi bamuhozagaho ijisho, bikiyongeraho n’amahirwe make.

Amakipe atanu y’abato ashamikiye ku yandi akomeye akina amarushanwa yo ku rwego rwa mbere ku Isi (World Tour Race) yitabiriye Tour du Rwanda ya 2026 ni yo yayihaye umurongo.

Ayo ni NSN Devo Team, Picnic Devo Team, Movistar Devo Team, Soudal Quick-Step Devo Team na Lotto-Groupe Wanty Devo Team, aho abakinnyi bayo bihariye intsinzi z’uduce twakinwe mbere y’uko Henok akuramo kamwe.

Ni ubwa mbere amakipe yo kuri uru rwego yari yitabiriye ari menshi kuko mu 2025 yari atatu, ndetse muri uyu mwaka yagombaga kuba atandatu ariko Ikipe ya UAE Emirates Gen-Z ivamo mu minsi ya nyuma.

Aya makipe afite abakinnyi bakiri bato, bari hagati y’imyaka 19 na 23, bafite imbaraga ndetse bafata ibyemezo bikomeye kurusha abakuru bakina bashyizemo imibare myinshi.

Mu gihe akenshi umukino w’amagare ukinwa hagendewe ku mibare cyangwa ibigwi, ku bakinnyi nk’aba bakiri bato, abo bahanganye bibuka kureba ibyo bashoboye iyo bamaze gutegura ibyo bagiye gukora.

Abanyarwanda n'abandi Banyafurika ntiborohewe muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka

NSN imaze kumenyera Tour du Rwanda

Ikipe ya NSN Devo Team yagaragaje itandukaniro cyane muri Tour du Rwanda ya 2026 aho yambaye umwambaro w’umuhondo iminsi irindwi mu minsi umunani.

Ni nyuma y’uko abakinnyi bayo Itamar Einhorn, Pau Martí bambaye uyu mwambaro mu minsi ibiri ya mbere naho Moritz Kretschy akawambara guhera ku munsi wa kane kugeza irushanwa rirangiye.

Iyi kipe imaze kumenyera mu Rwanda aho yatangiye kugira uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare binyuze mu bufatanye bwayo n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’ikibuga cy’uyu mukino “Field of Dreams” yubatse mu Murenga wa Ntarama.

Ubwo yari ikiri Israel-Premier Tech, Umwongereza Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda ya 2024 ndetse kuri iyi nshuro, umwe mu bamufashije icyo gihe ari we Moritz Kretschy wakinaga iri rushanwa ku nshuro ya gatatu ni we waryegukanye.

Uyu mwaka, NSN Devo Team yari yitwaje abakinnyi bane bakomeye bigajemo abamenyereye ari bo Pau Martí, Moritz Kretschy, Zac Marriage, Finlay Tarling na Itamar Einhorn wegukanye uduce tubiri dusanga utundi tubiri yatsinze muri Tour du Rwanda ya 2024.

Moritz Kretschy wegukanye Tour du Rwanda 2026, yayikinaga ku nshuro ya gatatu

Abakinnyi b’Abanyarwanda babuze byose

Kuva Muhoza Eric abaye uwa 23 muri Tour du Rwanda ya 2021 yabaye mu bihe bya COVID-19, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwabuze umukinnyi muri 15 ba mbere muri Tour du Rwanda kuko Niyonkuru Samuel yabaye uwa 16.

Aganira na IGIHE, Niyonkuru yavuze ko yabuze amahirwe yo kuzamura umwanya we kuko yafashaga Umunya-Ethiopia bakinana Amaniel Desta wari ufite umwanya wa kane.

Team Amani aba bakinnyi bombi bakinira ni imwe mu makipe ane yari ahagarariye u Rwanda ndetse abo muri aya makipe yose bavuga ko byabaye ngombwa ko bakorera Desta kuko ari we wari ufite umwanya mwiza.

Amaniel Desta w’imyaka 20, yasoje Tour du Rwanda 2026 ari we Munyafurika mwiza ndetse ahembwa nk’Umunyafurika muto mwiza witwaye neza muri iri rushanwa.

Bitandukanye no mu 2025 ubwo Munyaneza Didier yabaga umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ naho Nsengiyumva Shemu akaba umukinnyi mwiza mu kuzamuka, uyu mwaka Abanyarwanda basoje isiganwa nta wundi mwambaro batwaye uretse uwahabwaga Umunyarwanda mwiza batari guhanganira n’undi munyamahanga.

Umunya-Ethiopia Amaniel Desta wa Team Amani ikinamo Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel, yabaye uwa kane muri Tour du Rwanda 2026

Haba hari igaruriro?

Ubwo Mugisha Moïse yabaga uwa kabiri mu 2020, yari amaze iminsi igihe yitabira amasiganwa atandukanye mu bihugu birimo u Bubiligi, abifashijwemo cyane n'Ikipe ye ya SACA.

Ku Cyumweru, Kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Patrick, yavuze ko bagiye babona amarushanwa menshi mbere ya Tour du Rwanda batanga umusaruro wisumbuyeho.

Mbere yo gukina irushanwa ry’uyu mwaka, abakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda muri Tour of Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, barimo bane ba Team Rwanda, umwe wa Benediction Banafrica Team [Manizabayo Eric ‘Karadiyo’] n’umwe wa Team Amani [Niyonkuru Samuel] wabaye uwa karindwi muri iryo rushanwa.

Aba bakinnyi uko ari batandatu ntibakinnye Heroes Race y’uyu munsi yabaye mu mpera za Mutarama mu gihe abasigaye barimo Byukusenge Patrick bakinnye iryo siganwa. Bose bongeye guhurira hamwe muri Amahoro Criterium yabaye ku wa 8 Gashyantare.

Mu gihe amarushanwa ku bakinnyi b’Abanyarwanda atajya akunda kurenga 10 ku mwaka kandi na yo ugasanga amenshi muri ayo ari uy’umunsi umwe, abakinnyi bahangana baba barakinnye menshi, aho nka Moritz Kretschy wegukanye Tour du Rwanda ya 2026 yakinnye amarushanwa 19 mu 2025, utabariyemo Tour du Rwanda y’iminsi umunani.

Buri mwaka, ikibazo cy’amarushanwa kigarukwaho ndetse n’ubuyobozi bukagaragaza ko kigiye gukemuka, ariko bikarangirira aho.

Ikitagarukwaho kandi cy’ingenzi ni uko gutegura amarushanwa no kuyitabira, byose bisaba “amikoro”.

Kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Patrick, yongeye kugaragaza ko hakenewe amarushanwa menshi
Kuva mu 2019, Mugisha Moïse ni we Munyarwanda ufite étape ya Tour du Rwanda aho yayitwaye mu 2022
Ni ubwa mbere u Rwanda rubuze umukinnyi muri 15 ba mbere muri Tour du Rwanda, kuva mu 2021