Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 1 Werurwe 2026, wari undi munsi w’amateka kuri siporo y’u Rwanda, dore ko ari bwo hasojwe irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2026.

Mu minsi umunani ryamaze rizenguruka intara zose z’u Rwanda n’uturere dutandukanye twarwo, abakinnyi b’ibihangange mu gusiganwa ku magare berekanye imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’imisozi y’u Rwanda.

Uko ni ko na Prime Insurance imaze kumenyekana mu gutanga serivisi z’ubwishingizi ndetse ikabifatanya no guteza imbere siporo n’ubukerarugendo, yongeye kuba muri iri rushanwa ku nshuro ya cyenda.

Kuri buri gace kose kakinwaga uhereye ku ka mbere kavuye mu Karere ka Gicumbi kerekeza mu Karere ka Rwamagana, Prime Insurance yahembaga umukinnyi mwiza ukiri muto witwaye neza.

Mu mwanya wo gutanga ibihembo ku bahize abandi, Marivoet Scholiers Duarte ukinira Lotto–Dstny w’imyaka 21, yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto mu irushanwa, ahembwa n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, afatanyije na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson.

Nk’ibisanzwe, Prime Insurance yatangaga ubutumwa ku Banyarwanda bose ko bagomba kwibuka gushinganisha ibyabo bityo bagakora batekanye, cyane cyane urubyiruko rutarumva impamvu y’ubwishingizi.

Mike Byusa yavuze ko Prime Insurance yabwiye abitabiriye ko ifasha Abanyarwanda mu gushinganisha imitungo yabo, ubucuruzi bwa cyangwa ishoramari iryo ari ryo ryose, kuko babifitemo uburambe mu gihe kirenga imyaka 30, bigendanye n’ubuyobozi bw’igihugu kiyobowe na Perezida Paul Kagame.

Mu kwagura ibikorwa byayo mu bice bitandukanye by’igihugu, Prime Insurance, yagerageje kuganira n’abayihagarariye aho yanyuze ndetse no ku yandi mashami yayo, yiga neza uko ishobora no kugera ku baturage ba kure.

Mu Karere ka Rubavu na Musanze, abahagarariye Prime Insurance, bahawe amahirwe yo kuba ari bo bahemba abakinnyi bitwaye neza mu rwego rwo kubereka ko na bo bafite uruhare mu iterambere ryayo.

Mu bakiliya bayo b’imena, ubwo Prime Insurance yageraga mu Karere ka Huye, yashimiye byimazeyo Horizon Express, kimwe mu bigo byo gutwara abantu n’ibintu bikomeye mu Rwanda.

Horizon Express ikorana na Prime Insurance mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga byayo, ndetse n’ubw’ubuzima bw’abakozi bayo.

Ba rwiyemezamirimo bakiri bato na bo ntabwo basigajwe inyuma, kuko uwitwa Télésphore ufite restaurant mu Mujyi wa Kigali, yarashimiwe kuko yakoranye na Prime Insurance mu gushakira ubwishingizi imodoka ye, imitungo ye, ubwishingizi bw’inkongi, ubw’ubuzima bw’abakozi be n’ibindi.

Iri siganwa ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu mihanda irimo iyabereyemo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, ryegukanywe n’Umudage, Moritz Kretschy, ukinira NSN Development Team.

Ku gace ka nyuma ka Tour du Rwanda kasorejwe kuri Kigali Convention Centre, Muhoza Eric, yagerageje guhangana n’abakinnyi bakomeye, asoreza ku mwaya wa karindwi inyuma ya Henok Mulubrhan, Umunya-Eritrea wegukanye aka gace.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi, Umunyarwanda mwiza wahize abandi ni Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani. Uyu yasoreje ku mwanya wa 16 ku rutonde rusange nyuma y’ibilometero 978.

Abakozi ba Prime Insurence baba babukereye muri Tour du Rwanda
Marivoet Scholiers Duarte ukinira Lotto–Dstny yacanye umucyo muri Tour du Rwanda 2026
Mike Byusa yavuze ko gahunda bafite ari ukwigisha urubyiruko kwishinganisha, ari na yo mpamvu bahemba umukinnyi muto muri Tour du Rwanda
Marivoet Scholiers Duarte ukinira Lotto–Dstny yahembwe na Prime Insurance
Marivoet Scholiers Duarte ukinira Lotto–Dstny ni we wabaye umukinnyi muto muri Tour du Rwanda 2026
Mike Byusa wa Prime Insurance agiye guhemba Marivoet Scholiers Duarte ukinira Lotto–Dstny
Tour du Rwanda iba ari amahirwe kuri Prime Insurance yo kugera ku Banyarwanda benshi ibamenyesha ibyiza byo kwishingira ubuzima bwabo n'imitungo yabo
Prime Insurance yafashije Abanyarwanda kwishimira isiganwa ry'amagare
Prime Insurance yifashishije Tour du Rwanda igera ku Banyarwanda benshi
Bamwe mu Banyarwanda basobanuriwe ibyiza byo gushaka ubwishingizi
Prime Insurance yishimanye n'Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by'igihugu