Nyuma y’amasaha make, byahise bitangazwa ko uwo mugambi wapfuye, ndetse mu masaha y’umugoroba, Perezida Talon yagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu avuga ko ibintu biri mu buryo n’abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi batazababarirwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Talon yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yitabiriwe na bamwe mu basirikare bakuru b’igihugu barimo abarwanyije abashakaga guhirika ubutegetsi.
Mu masaha y’ijoro kandi yanagaragaye mu Mujyi wa Cotonou agenda n’amaguru, asuhuza abaturage bari mu bice bitandukanye.
Mbere y’uko uyu mugambi utangira, mu masaha y’igitondo ku Cyumweru, ingo za bamwe mu basirikare bakuru mu gisirikare cya Bénin zatewe n’abasirikare bashakaga guhirika ubutegetsi. Icyo bari bagamije, bashakaga ko abo basirikare bataza kugira icyo bakora mu gihe umugambi nyirizina uraba uri gushyirwa mu bikorwa, ngo babe bagira imyanzuro bafata nk’abasirikare bakuru.
Mu ngo zatewe harimo urwa Gen Bertin Bada ruherereye mu gace ka Abomey-Calavi. Rwatewe ahagana Saa Cyenda z’urukerera, umugore we n’umukobwa we bararaswa. Umugore yapfuye azize ibikomere, gusa uyu musirikare we yabashije gucika. Bada ni we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, ndetse ni umuntu wa hafi cyane wa Talon. Muri Kamena nibwo yari yazamuwe mu ntera.
Urugo rwa Gen Abou Issa, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka narwo rwaratewe muri iryo joro. Abo basirikare bari bamuteye, baramushimuse baramutwara. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere nibwo we n’abandi barimo Gen Faïzou Gomina ukuriye abarinzi b’Umukuru w’Igihugu barekuwe n’abasirikare ba Lt Col Tigri.
Nyuma abo basirikare berekeje mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Cotonou hafi y’ahitwa Camp Ghézo. Bakihagera, habaye imirwano ikomeye na bamwe mu barinda Umukuru w’Igihugu ubwo abashakaga guhirika ubutegetsi bageragezaga kwinjira. Abarinda urugo rwa Perezida bahagaze bwuma, basubiza inyuma abashakaga kumuhirika.
Aho byanze, abo basirikare bahise bajya kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, SRTB, barayigarurira, basaba abatekinisiye kubafata amajwi n’amashusho yatambukijwe ahagana 9:30.

Aho nibwo Lt Col Pascal Tigri yatangaje ko bakuyeho Umukuru w’Igihugu ndetse ko n’itegeko nshinga ryahagaritswe gukurikizwa hamwe n’izindi nzego zose z’igihugu.
Saa 11:45 nibwo Televiziyo y’Igihugu yongeye gusubira ku murongo. Minisitiri w’Umutekano, Alassane Seïdou, yagaragaye kuri televiziyo avuga ko ibintu byasubiye ku murongo, ko “itsinda ry’abasirikare bake ryashatse gukuraho Perezida n’inzego z’igihugu ariko ko igisirikare n’ubuyobozi bukuru bakomeye ku ndahira yabo yo kukirinda”.
Imirwano ntiyahise ihagarara ahubwo amasasu yakomeje kumvikana no mu tundi duce cyane ahantu hagenzurwa n’abarinzi b’Umukuru w’Igihugu mu nkengero z’ikibuga cy’indege mu gace kitwa Fidjrossè. Mu majyaruguru y’Umurwa Mukuru naho humvikanye amasasu aremereye ubwo abashatse guhirika ubutegetsi bageragezaga guhunga.
Abasirikare 13 barimo abagerageje kwigarurira Radio na Televiziyo bamaze gutabwa muri yombi.
Ikintu kitamenyekanye, ni uburyo uyu mugambi wa Coup d'état
waburijwemo mu gihe mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, aho wageragejwe hose mu minsi mike ishize, wageze ku ntego.
Amakuru avuga ko ubwo iyi Coup d'état yabaga, Perezida Talon yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, amubwira ko ingabo ko ingabo z’u Bufaransa ziri mu Mujyi wa Cotonou ziteguye kumutabara.
Emmanuel Macron yanaganiriye na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, amumenyesha ko hari ubusabe bwatanzwe na mugenzi we wa Bénin, ko yamutabara.
Ibi ni nako byagenze kuko Nigeria yahise yohereza ingabo muri Bénin. Tinubu mu rukerera rwo kuwa Mbere yanditse kuri X ko ingabo ze, yatanze itegeko ndetse ingabo za Nigeria, zahagaze bwuma mu kurengera itegeko nshinga muri Bénin nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’iki gihugu.
Yakomeje agira ati “Nigeria yifatanyije n’abaturage ba Bénin”.
Mu gihe ibyo byose byabaga, Inzego z’Ubutasi z’u Bufaransa zari zikomeje gutanga ubufasha ku gisirikare cya Bénin no ku zindi nzego z’umutekano, ku bari bari kurwana hafi y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu bashaka guhirika Perezida Talon. Imirwano yanabereye no kuri Televiziyo y’Igihugu.

Indege yakoraga ibikorwa by’ubugenzuzi, yazengurutse mu kirere cya Cotonou inshuro nyinshi ku Cyumweru.
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Beechcraft 350, yanditse kuri sosiyete yitwa CAE Aviation, ikora ibikorwa by’ubutasi no kugenzura ikirere. Ikorana na za guverinoma n’imiryango itari iya leta mu bihugu bitandukanye. CAE ikunze gukora izo ngendo ikorera Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu kirere.
Ayo makuru y’ubutasi, Inzego z’u Bufaransa zanayashyikirije Ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria, ndetse ni yo zifashishije zigaba ibitero ku barinzi b’Umukuru w’Igihugu muri Bénin bari bashatse guhirika ubutegetsi, bakurikiranwa aho bari bihishe nyuma yo guhunga.
Bénin n’u Bufaransa ni ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye, uhera mu myaka ya 1977. Igisirikare cy’ibihugu byombi nacyo kirakorana ndetse u Bufaransa nibwo bugurisha intwaro Bénin.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Gen Fructueux Gbaguidi yari i Paris mu ijoro ryo ku wa 6-7 Ukuboza ubwo uyu mugambi wa Coup d'état wabaga.
Nk’umuntu wa hafi wa Talon, bivugwa ko yayoboye ingabo, akaziha amabwiriza yatumye Coup d’état iburizwamo. Ibyo yabikoze neza kabone nubwo atari mu gihugu.
Undi wabigizemo uruhare ni Colonel Djimon Dieudonné Tévoédjrè ushinzwe umutwe urinda umukuru w’igihugu. Aba bose bakoranaga na Romuald Wadagni, Minisitiri w’Imari ari nawe wagenwe nk’umukandida mu matora ataha.











Loading comments...
Tanga igitekerezo