{Nyuma yo gushyira indirimbo ya mbere ihimbaza Imana kuri Album Umugisha igakundwa akomeje gukora izindi zishimira Imana kuri buri Album.}
Mu kiganiro na IGIHE King James yagize ati: “Kuva bampamagara bambwira ko indirimbo yanjye “Mana ikomeye” yatowe n’abantu besnhi kuri Radio byampaye izindi mbaraga, mfata icyemezo cyo gushyira nibura indirimbo imwe kuri buri Album ishimira Imana”.
Nyuma y’indirimbo “Mana ikomeye” yakunzwe n’abantu mu zihimbaza Imana, King James yaje kwesa umuhigo ubwo yakoraga indi ndirimbo yise “Yesu Nzajya ngushima” ,ndetse na “Birasohoye” yaririmbanye na Bahati kuri Album “Umuvandimwe” na “Biracyaza”.
Ruhumuriza James uzwi cyane nka King James mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, yakuze aririmba indirimbo zihimbiza Imana. Akaba asanzwe anafite indirimbo zimwe na zimwe za kera zihimbaza Imana yahimbye ubwo yigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.




Loading comments...
Tanga igitekerezo