{Umuhanzi King James yegukanye irushanwa rya PGGSS II, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012.}
King James yahise ahabwa miliyoni esheshatu, izindi akazagenda azihabwa gahoro gahoro. Igihembo yagihawe na Jan Van Velzen ushinzwe ubucuruzi muri BRALIRWA nuko agishyikirizwa n'umuhanzi Tom Close watwaye igihembo nk'iki umwaka ushize.
Ni mu gitaramo cyagaragayemo umuhanzi w'igihangange Jason Derulo, waririmbye nyuma y'aho Tom Close, King James na Jay Polly.
King James na Jay Polly nibo bahanzi babiri bari basigaye bari muri PGGSS II mu rugendo rwatangiwe n'abahanzi 20 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda.
Kubera abantu benshi bari baje kureba iki gitaramo, imiryango ya Stade Amahoro i Remera yageze aho irafungwa. Iki gitaramo nticyabashije guca kuri Tereeviziyo y'u Rwanda LIVE nk'uko byari byitezwe.
{ Amafoto }










{ Photo: Davy Photographer – EAP}




Loading comments...
Tanga igitekerezo