{Senderi International Hit avuga ko kuba yarigiriye inama yo kwimukira i Nyamirambo avuye i Remera, umuziki we utari gupfa uteye imbere ndetse ko atari kubasha kugera mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3 na Salax Awards ya 2012.}
Nk’uko abivuga ngo iyo umwaka urangiye Eric Senderi uzwi nka Senderi International Hit asubiza amaso inyuma akareba aho yavuye n’aho ageze, ati “Nararebye nsanga iyo ntimukira i Nyamirambo nta mpinduka mu ndirimbo zanjye, none se nawe, nibwiraga ko nkora ariko nta mpinduka ahubwo ari ugusukiranya indirimbo zitagira igishya.”
Ngo akigera i Nyamirambo, Producer Junior na Ma riva ufata amashusho y’indirimbo ari bo bamufashije kumenya uko umuziki ukorwa n’uko umuhanzi yatera imbere, ati “Barambwiye ngo ngwino tukwereke uburyo umuziki ukorwa kandi byaramfashije cyane kuko uko umuziki wanjye utera imbere ngenda mbona impinduka kandi n’abafana banjye bakabimbwira. Ni ukuvuga ko iyo ntimukira i Nyamirambo sinari kujya mu marushanwa nka Guma Guma ya gatatu.”

“Hashize imyaka itanu nimukiye i Nyamirambo kuri 40, ariko ubu namaze kumenya byinshi birimo ‘kata’ umuntu akoresha kugira ngo amenye ibigezweho. Nanjye nsigaye nzi ‘slang’ icyo ari cyo, amagambo nko gutigita, gucanganya umuzigo, guhugita n’ibindi, mbese namenye umujyi”.
Nyuma yo kwibaza impamvu atamenyekanaga nk’uko yabyifuzaga agasanga akwiye kwimukira i Nyamirambo, Senderi avuga ko agituye i Remera yashyiraga hanze indirimbo nka 'Sophia', 'Nta Kashi' n’izindi akibaza impamvu zitamenyekana cyane kandi hari abamucaho (abahanzi) batamurusha gukora cyane.

Senderi avuga ko agikora agirira abafana be ari yo mpamvu yashyize hanze indirimbo ya 144 yise ‘Zabonetse’ kandi ko atazacogora. Arasaba abafana be ko bamuha ibitekerezo bamuhamagara kuri telefoni ye 0788684085




Loading comments...
Tanga igitekerezo