Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yavuze ko ari we ukwiriye guhabwa igikombe nta marangamutima abayeho ngo kuko ari we ugikwiriye ndetse n’ibikorwa bye bibibishimangira.

Yagize ati, “Ni njye muhanzi mukuru kurusha abandi kandi udacika intege mu irushanwa, indirimbo zanjye zihuza abaturage na Leta yacu, ni njye muhanzi wishimirwa n’abaturage kuko mbafasha kwishima ndetse no mu bihe byo kwibuka simbajye kure, ni njyewe muhanzi ufite uburambe mu muziki kuko abo turi kumwe bose baje bansanga muri iki kibuga ibyo byose bintera inyota yo kwegukana igikombe”.

Yakomeje asobanura ko uretste ibyo arusha abandi bahanganye mu irushanwa, ibisabwa n’akanama nkemurampaka nta na kimwe atujuje.

Ati, “Abafana banjye bagiye babibona aho tumaze kujya hose ndabaririmbira bakishima bakizihirwa bakanamfasha kubyina bigaragaza ko ari njye muhanzi ukunzwe mu gihugu”.

Senderi uherutse gushinga itsinda rya Tuff Hit bikanateza ikibazo gikomeye hagati ye na Tuff Gang, yavuze ko afite inyota ndetse n’inzara yo gutwara PGGSS 5.

Ati, “Kuva nakwinjira mu irushanwa sindasibira na rimwe, ubu noneho mfite inzara n’inyota kandi bizakizwa n’uko abaturage bo ubwabo bampaye igikombe kuko kiri mu biganza byabo”

Senderi ashimangira ko nihakoreshwa ukuri ari we muhanzi uzahabwa igikombe ndetse bikanahesha ishema abahanzi bose bari mu kigero cye kuko bizahita byerekana ko ibikorwa byabo bihabwa agaciro kandi byubahwa.

Ni ku nshuro ya gatatu Senderi International yitabiriye irushanwa rya PGGSS, nyuma y’ibitaramo bine bamaze gukora ariha icyizere ko inzara n’inyota afitiye igikombe bizakizwa n’abaturage kubera urukundo badahwema kumugaragariza.

Kumuha amahirwe yo kwegukana igikombe ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone igendanwa ukandika 9 ukohereza kuri 4343.

Ngo ni we muhanzi rukumbi wakoze igitaramo akanagaburira abafana
Ngo ni we ukunzwe kurusha abandi bose mu bagize bitabira PGGSS
I Musanze yakoreyeyo igitaramo atanga igare na matola