Senderi Hit wabaye mu ngabo zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside , yihanukiriye avuga ko ifatwa rya Gen Karenzi Karake watawe muri yombi mu Bwongereza kuwa 20 Kamena 2015, ari agasuguzuro Abanyarwanda badashobora kwihanganira.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Senderi yasabye Abongereza bafashe uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda ko bakwiye kumurekura nta mananiza.

Yagize ati, “Abazungu muturekurire afande. Yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 murebera kandi abakoze iyo Jenoside mwirirwa mwicaranye na bo ,ntacyo mubakoraho. Mugire vuba mumurekure”.

Senderi kandi yavuze ko bitumvikana kuba umusirikare wahagaritse Jenoside amahanga arebera, atabwa muri yombi na Polisi y’u Bwongereza nyamara abasize bakoze aya mahano mu Rwanda bakidegembya mu bihugu by’u Burayi.

Senderi Hit ahamanya na raporo yashyizwe ahagaragara tariki ya 9 Ugushyingo 2009 igaragaza ko abari inyuma y’ibirego bishinja abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda bagera kuri 40 ibyaha birimo iby’intambara, basanzwe bafitanye ubufatanye n’abakoze Jenoside bakingiwe ikibaba muri byinshi mu bihugu bishyigikiye ibi birego bidafite ishingiro.

Senderi wiyise Tuff Hit atangaje ibi nyuma y’abandi baturage amagana bo mu Mujyi wa Kigali bagiye mu muhanda berekeza kuri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda bamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake wafashwe n’igipolisi cy’u Bwongereza .

Lt Gen Karenzi w’imyaka 54 byemejwe ko akomeza gufungwa kugeza kuwa Kane tariki 25 Kamena 2015.