{Platini Nemeye na mugenzi we TMC bagize itsinda rya Dream Boyz bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo Uzahahe uronke banisobanura ku marozi no kuraguza bamaze iminsi bavugwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.}
Mu kiganiro Platini yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yabo Uzahahe uronke, yatangiye atubwira ko nyuma yo kuyigeza ku bafana babo ubu icyo bagiye gukora ni ukuyamamaza no gushyira ingufu mu buhanzi bwabo.

By’umwihariko, Dream Boyz ngo bagiye gushyira ingufu mu irushanwa rya PGGSS 4 barimo muri iki gihe kugira ngo Imana nibafasha bazatware iki gikombe.
Platini ati, “Nyuma y’iyi video yacu ubu tugiye kwibanda cyane kuri Primus Guma Guma kuko ni ryo rushanwa turimo kandi bisaba gukora cyane muri iki gihe. Ubu tugiye gushyiramo ingufu zacu zose kugira ngo turebe ko twazaryegukana. Tugiye kwagura umuziki wacu haba mu Rwanda no hanze kandi tuzateza imbere umuziki wa Dream Boyz ndetse n’uw’u Rwanda muri rusange.”
Aba bahanzi bashyize hanze aya mashusho nyuma y’iminsi igera kuri ibiri mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga bavugwaho inkuru y’uko ngo bagiye kwiyambaza umupfumu utuye ku Nkombo mu kiyaga cya Kivu kugira ngo azabafashe kwegukana iri rushanwa.

Uyu musore tumubajije kuri aya makuru, yavuze ko ibyabavuzweho ari ibihuha bigamije kubaharabika dore ko kuva bavuka batigeze batozwa kuraguza cyangwa gukoresha imbaraga zitari iz’Imana.
Ati, “Ni hatari kabisa, njyewe nabyita ko ari uguharabika, nemera Imana imwe yo mu ijuru isumba byose. Naririmbye igihe kigera ku myaka 10 ndirimbira Imana muri Korali kandi na n’ubu ubutumwa dutanga mpamya ko bwafashije benshi.”
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
Yasoje agira ati, “Ntabwo twajya mu bapfumu, gusa twizeye ko Imana ishobora byose, niba ishobora kuduha Hit tukagaragara mu marushanwa nk’aya ngaya ni ikintu gikomeye. Imana ibishaka n’icyo gikombe yakiduha kandi naho itakiduha, twakomeza tukayishima kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo duhore dushima, mu bibi no mu byiza, iby’abapfumu biragatsindwa n’Imana.”




Loading comments...
Tanga igitekerezo