TNP kuri ubu igizwe na Traccy na Passy ariko rikaba ryari itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo Traccy, Nicholas na Passy (inyuguti z’amazina yabo nizo zigize TNP) gusa umwe yaje kuvamo ajya kwiga iby’umupira umuziki awuharira bagenzi be.
Bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka 'Ku bwinshi', 'Kamere', 'Ndamburiraho ibiganza ft Knowless' , 'Kamucerenge' n'izindi. Mu myaka itanu bamaze mu muziki nta gikombe na kimwe barahabwa ndetse ntibarakora album gusa ngo babifite mu mishinga.
Iri tsinda ryavutse mu mpera z’umwaka wa 2010, ariko mu buto bwabo bakaba batarigeze barota kuba abahanzi ahubwo uko bagiye barushaho kubana niko bagiye bisangamo impano yo kuririmba maze binjira mu muziki batyo nk’uko babitangarije IGIHE.

Mu kiganiro kirambuye, basobanuye byinshi ku itsinda ryabo ndetse badusangiza byinshi benshi batazi kuri TNP.
Abagize TNP barabyirukanye
Traccy yabwiye IGIHE ko mu nzozi ze atigeze arota kuba umuhanzi ahubwo uko yagiye akurana na Passy bahuza muri byinshi byatumye bahuza mu mico, bahuza imiryango ndetse bahuza n’impano baje gusanga bafite.

Ati, “Uretse kuba duhuzwa n’umuziki dukora, Passy ni umuvandimwe kuko twarakuranye mu Nyakanda turareranwa ndetse n’imiryango yacu iza kumenyana, guhorana nawe kenshi byatumye duhuza muri byinshi ndetse tuza gusanga dufite impano yo kuririmba maze umuziki tuwutangira gutyo”.
Yakomeje asobanura ko mu mpera za 2010 aribwo itsinda TNP ryavutse kuri ubu rikaba rimaze imyaka itanu mu muziki ndetse bafite n’inzozi zo kugera kure mu muziki.
Hari ingeso zibagora kwihanganirana
Traccy yavuze ko nubwo Passy ari umuvandimwe we ndetse amwubaha, agorwa cyane no kuba uyu musore ari umunebwe mu buzima busanzwe hanze y’akazi ka muzika bakora.
Ati, “Uretse gahunda za muziki duhuriramo, mu buzima busanzwe Passy ni umunebwe cyane kandi ntabwo yubahiriza gahunda”.
Passy we tumubajije ingeso yamunaniye kwihanganira kuri Traccy yavuze ko nta n’imwe ibye byose abasha kubyakira nta kimugora.
Ibintu abagize TNP batinya
Passy atinya cyane kuba yazagira iherezo ribi mu buzima bwe, akenshi ngo asaba Imana kumubabarira ibyaha bya buri munsi akora ndetse agatinya kuba yagira umuntu ahemukira mu buzima bwe.

Traccy atinya cyane inzoka ku buryo ayisanze mu nzira yapfuye ahindura inzira agakizwa n’amaguru.

TNP ifite abajyanama bihariye
Traccy na Passy bahamya ko bagize umugisha wo guhura na Kamichi bafata nka mukuru wabo kuko yabareze mu muziki ndetse kugeza uyu munsi ni umwe mu ngabo zibatera ingufu zo gukomeza.
Usibye Kamichi, TNP ni kenshi igirwa inama na Nicholas bahoze mu itsinda rimwe cyane mu bijyanye n’imyitwarire ndetse n’imyambarire.
Akazi ka mbere kabahembye ibihimbi 100
TNP bagitangira kuririmba akenshi ntibahembwaga, rimwe na rimwe barabamburaga ubundi ibitaramo bagiyemo ntibyitabirwe ariko kera kabaye baririmbye mu gitaramo cyari cyateguwe na Kamichi maze ku nshuro yabo ya mbere bahembwa amafaranga ibihumbi 100.

Iri tsinda, ni rimwe mu bahanzi 10 bahatanira Primus Guma Guma Super Star nubwo ari bashya muri iri rushanwa ngo bizeye kuzitwara neza ndetse bakagera kure. Nubwo bigoye cyane, bahamya ko amahirwe bagize yo kwinjira muri PGGSS batazayapfusha ubusa ahubwo bazayabyaza umusaruro bakamenyekana kurushaho ndetse n’izina ryabo rikamenyekana cyane mu Rwanda.

Kubaha amahirwe yo kuzegukana Primus Guma Guma Super Star ni ukujya aho bandikira ubutumwa bugufi muri telefone yawe wandike 10 wohereze kuri 4343.




Loading comments...
Tanga igitekerezo