Ibi byagaragajwe ku wa 14 Kamena 2026 ubwo mu Karere ka Kayonza haberaga Inteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi. Ni inteko yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu mirenge yose ndetse n’abaturutse mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango ku rwego rw’Igihugu.
Ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kayonza, Kwizera Bosco, yagaragaje ko bimwe mu byo bishimira byakozwe mu mwaka wa 2025/2026 harimo kuba ingo 676 zarafashijwe kuva mu makimbirane.
Hakiriwe ibibazo by’abaturage 1.387, muri byo ibyakemuwe ni 1.287 bingana na 92% ibindi bihabwa umurongo.
Ati “Abaturage bagejejwe amashanyarazi bagera ku bihumbi 12, imiyoboro y’amazi n’indi ikiri gutunganywa ifite ibilometero 23, ibishanga bitegurwa kuzuhirwa bifite ubuso bwa hegitari 2500 ubuso bwuhirwa bugikomeje gutunganywa buri kuri hegitari 3.150. Amashyiga ya rondereza yatanzwe mu rwego rwo kubungabunga ibicanwa agera ku bihumbi 17, hakozwe amaterasi kuri hegitari 130, hatanzwe inka muri gahunda ya Girinka 312.’’
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Kayonza kandi bishimira ko ubutaka bwahujwe mu mwaka ushize bungana na hegitari 53.810.
Mu mibereho myiza y’abaturage, abakuze bagera ku 7900 bigishijwe gusoma no kwandika, hakorwa ubukangurambaga mu kugarura abana bari barataye ishuri, koperative zigera ku 184 zihabwa ubuzima gatozi.
Kagenza Zaougia wo mu Murenge wa Rwinkwavu yavuze ko bishimira ko ibikorwa byo kuhira bikomeje gushyirwamo imbaraga ku buryo mu minsi iri imbere nta muturage uzongera guhura n’ikibazo cyo kumisha imyaka kubera izuba.
Mbabazi Henriette utuye mu Murenge wa Mukarange we yagize ati “Ni byiza ko umuryango wacu uri gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kuhira imyaka bizatuma turwanya inzara tunabashe guhinga igihe cyose.’’
Intumwa y’ubunyamabanga bw’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Amb Munyakayanza Eugene, yashimiye abanyamuryango bo mu Karere ka Kayonza ku bikorwa byiza bakoze, asaba abayobozi kongera serivisi baha abaturage, kongera isuku n’isukura ahantu hose.
Munyakayanza yasabye abanyamuryango gushyira imbaraga muri gahunda yo kuhira, guhuza ubutaka no korora ku buryo bugaragara hakagaragara impinduka mu kubyaza umusaruro umukamo no kongerera agaciro ibituruka ku buhinzi n’ubworozi.
Umuryango FPR-Inkotanyi wanaremeye inka zihaka imiryango itatu itishoboye kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene no kwiteza imbere.















Loading comments...
Leave a comment