Kuba indege zagwa cyangwa zahagurukira ku bibuga by’indege bya Vnukovo, Domodedovo, Zhukovsky na Sheremetyevo byahagaritswe.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’igitero gikomeye cyifashishije drones, Ukraine yagabye ku Burusiya nk’uko Meya w’Umujyi wa Moscow, Sergey Sobyanin yabitangaje, agaragaza ko babashije kurasamo drone 194.

Minisiteri y’Ubwikorezi mu Burusiya yashimangiye ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gushimangira umutekano w’abakoresha ikirere kandi ko sosiyete z’indege zatangiye guhindura gahunda z’ingendo zari zifite nubwo kugeza ubu ibintu bimeze neza kuri ibyo bibuga by’indege.

Minisiteri yatangaje ko abagenzi bari ku bibuga by’indege bahawe aho kuryama, ibyumba by’ababyeyi ku bagore n’ibyumba by’abana, amazi yo kunywa n’ibindi by’ibanze.

Icyo ni cyo gitero gikomeye Umujyi wa Moscow ugabweho kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira.

Mu butumwa yatanze yifashishije telegram, Meya wa Moscow, Sobyanin yatangaje ko igisirikare cy’u Burusiya kirwanira mu kirere cyakomeje kurwana no guhagarika ibyo bitero bya drones.

Bivugwa ko nibura drone 1.000 na misile nini enye bya Ukraine byinjiye mu kirere cy’u Burusiya mu gihe cy’amasaha 24.

Minisiteri y’Ingabo yanatangaje ko ububiko bunini bw’amavuta bwangijwe bikomeye mu majyepfo ya Rostov ahishwe n’umuntu umwe.

Perezida wa Ukraine, Volodimir Zelensky, wavuze ko yifuza ko iyo ntambara irangira, yibukije ko ibyo bitero byagabwe mu kwihorera ku byo u Burusiya bwaherukaga kugaba ku gihugu cye.

Yashimangiye ko mu gihe u Burusiya buzajya burasa kuri Ukraine nayo itazajya ibura kurasa kuri Moscow.

Perezida Zelensky kandi yongeye kwibutsa ko iyo ntambara ikwiye guhagarara kandi u Burusiya ari bwo bukwiye kugira icyo bukora mu bijyanye na dipolomasi kugira ngo intambara irangire.

Ingendo z’indege i Moscow zahagaritswe kubera ibitero bya Ukraine