Yabigarutseko mu kiganiro yagiranye na SABC News yo muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko yari yagiriye muri iki gihugu ku wa 17 Kamena 2026, rwari rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi.
Ni uruzinduko rwari ingenzi cyane kuko mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. U Rwanda rushinja iki gihugu gucumbikira abafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.
Hejuru y’ibi bibazo mu myaka ya vuba hiyongereyeho n’ikijyanye n’uruhare Ingabo za Afurika y’Epfo zagize mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zarwanaga ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu rihanganye n’umutwe wa AFC/M23, byose bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nduhungirehe yavuze ko nubwo umubano w’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi ariko habayeho ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abakuru b’ibihugu byombi hagamije gushakira umuti ibi bibazo.
Ati “Ikindi kuva mu mwaka ushize twemeranyije ko hazabaho uru ruzinduko i Pretoria hagamijwe kuganira kuri izi mbogamizi, harebwa ku buryo twazahura umubano, cyane cyane ibijyanye na Visa z’abantu bafite pasiporo zisanzwe no gusubukura inama za Komisiyo y’ubufatanye ihutiweho (Joint Commission for Cooperation), igamije kuganira ku bufatanye, ku masezerano twasinye n’uko ashyirwa mu bikorwa ndetse tukarebera hamwe izindi nzego twafatanyamo.”
Nduhungirehe yabajijwe niba abona ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, bizabyara umusaruro arabishimangira.
Yabishimangije ibyemezo byayifatiwemo birimo gusubukura iyi komisiyo ihuriweho ndetse ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha inama yayo izabera i Kigali, agaragaza ko ari intambwe ikomeye na cyane ko iyaherukaga yabaye nko mu myaka 15 ishize.
Imwe mu ngaruka z’ibi bibazo bya Afurika y’Epfo n’u Rwanda ni uko Abanyarwanda bagorwa na kubona visa zo kujya muri iki gihugu nyamara rwo rwarafunguriye amarembo ibihugu bya Afurika byose.
Nduhungirehe ati “Mu itangazo rihuriweho twakoze twemeje ko tuzongera imbaraga zacu kugira ngo dusubukure ukugenderanira hagati y’abaturage binyuze mu kongera gutanga visa mu mezi 12.”
Mu byo Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Ronald Lamola baganiriye harimo no kwimakaza amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika n’Akarere, harimo ibijyanye na Mozambique na cyane ko Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri iki gihugu cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ibi bikorwa byatangiye mu 2021 byafashije gusubiza impunzi mu byazo zari zarakuwemo n’ibyihebe, ibikorwa by’ubucuruzi birasubukurwa, abana basubira ku mashuri n’ibindi.
Nduhungirehe ati “Turacyafitanye imikoranire na Mozambique kandi tuzi ko Mozambique nk’uko Minisitiri Minisitiri Lamola yabivuze, ari umufatanyabikorwa wa mbere mu by’ubucuruzi wa Afurika y’Epfo bijyanye n’ishoramari ry’ingenzi.”
Ibi ni byo bituma Minisitiri Nduhungirehe abona ko ari ingenzi ku mpande zombi mu gusangira amakuru y’ibigezweho mu guharanira ko Mozambique yagira umutekano.
Mu byaganiriweho kandi harimo n’uko ibintu bihagaze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka irenga 30.
Icyakora hari ibiri gukorwa kugira ngo intambara ihagarare binyuze mu buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubwa Qatar.
Nubwo bimeze uko, Nduhungirehe yavuze ko ari ingenzi kugira ngo nka Afurika Yunze Ubumwe n’abanyamuryango bayo mu turere dutandukanye, igire uruhare na cyane ko uyu muryango uzi bihagije ibijyanye n’iki kibazo.
Ati “Umugabane uzi impamvu muzi z’iki kibazo. Twizera ko uruhare rwayo ari ingenzi. Mu mwaka utaha Afurika y’Epfo izatangira inshingano zo kuyobora itsinda rikurikirana amahame ajyanye n’amahoro n’umutekano kuri RDC n’Akarere. Twizeye ko Afurika y’Epfo izagira uruhare rw’ingenzi no mu biganiro bigamije amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Nduhungirehe yanabajijwe niba n’abakuru b’ibihugu byombi bazagira uruhare mu kuzahura umubano, undi asubiza ko ari ngombwa.
Ati “Hari n’uruzinduko rwari ruteganyijwe mu mpera z’umwaka ushize ariko rurasubikwa. Ndetse abaperezida bombi bahuye mu myaka ibiri ishize mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mu mwaka ushize bahuriye …. i Bruxelles mu nama ya Global Gateway Summit.”
Nduhungirehe yavuze kandi ko nyuma y’uru ruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo ibihugu byombi bizashaka uburyo abakuru b’ibihugu bahura kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ushimangirwe.






Loading comments...
Tanga igitekerezo