Ni nyuma y’uko abaturage batandatu bapfuye, abandi babiri bakaba barembeye mu bitaro, hagakekwa ko basangiye inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi CP Hatari yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kamena 2026, mu kiganiro cy’ihumure yahaye abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Arusha abapfuye bakomokamo.

Ati “Twaje kubihanganisha no kubafata mu mugongo, ndanabasaba kugira ngo dufatanye turwanye ibintu bitujuje ubuziranenge. Tumeze neza hano kuko turatunze, dufite inka, tunywe amata utabishoboye anywe ibyujuje ubuziranenge kuko birahari. Twe kugenda dufata ibyo tubonye byose. Dufate ingamba kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi.”

Nubwo icyishe aba bantu kitaramenyekana, CP Hatari yavuze ko gifitanye isanzo n’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko bibabaje kuba muri iki gihe hari abantu bakuru banywa cyangwa bakarya ibyo batazi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri aba batandatu bapfuye, harimo uwaguye mu Bitaro bya Gisenyi, uwaguye ku Kigo Nderabuzima cya Arusha, umushumba waguye mu rwuri, n'undi waguye mu kiraro agapfa.

Umuntu wa mbere muri aba, yapfuye kuwa gatandatu, tariki 13 Kamena 2026, n’abandi bakomeza gupfa kugeza babaye batandatu.

Ni mu gihe abandi babiri barembeye mu Bitaro bya Gisenyi.

IGIHE yamenye kandi ko abantu batatu bakekwaho gucuruza inzoga zitujuhe ubuziranenge bikekwa ko zishe aba bantu, bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda.

Abantu batandatu b'i Nyabihu bishwe n'ibitaramenyekana